Perezida Kagame avuga ko imbaraga zizashyirwa mu burezi zizagena ireme ryabwo

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi gukomeza gushyira imbaraga mu burezi no gukorera hamwe, kuko ishoramari rishyirwa mu burezi ari ryo rizagena ireme ry’uburezi buzatangwa.

Perezida Kagame asanga ireme ry'uburezi rikeneye ishoramari rihagije.
Perezida Kagame asanga ireme ry’uburezi rikeneye ishoramari rihagije.

Yabitangarije mu nama mpuzamahanga yiga ku ireme ry’uburezi muri Afurika, iteraniye i Kigali kuri uyu wa gatatu tariki 5 Nyakanga 2017.

Yagize ati “Kugera ku burezi twifuza bishingiye ku buryo tuzakomeza gushyira hamwe imbaraga zacu, tugakorana mu nzego zose. Gukorana bidufasha kandi kungukira mu mahirwe ahari y’inkunga zishyigikira ireme ry’uburezi.”

Perezida Kagame yagarutse kandi ku kamaro ko guha uburezi bungana ku bahungu n’abakobwa ndetse no kwifashisha ikoranabuhanga mu guteza imbere ubumenyi bukenewe.

Impuguke mu burezi n'abafite aho bahuriye nabwo nibo bitabiriye iyi nama.
Impuguke mu burezi n’abafite aho bahuriye nabwo nibo bitabiriye iyi nama.

Ati “Abahungu n’abakobwa nibakomeza guhabwa amahirwe angana mu burezi, abakozi Afurika ikeneye bazaboneka vuba. Dukeneye imbaraga nyinshi mu guha ubumenyi mu ikoranabuhanga agaciro gakwiye kugira ngo bufashe mu guhindura Afurika.”

Perezida Kagame yizeje abakora mu burezi ko abayobozi ku rwego rwa Afurika yose babashyigikiye, kubera ko bamenye akamaro k’uburezi mu gukemura ibibazo bya Afurika.

Ati “Uruhare rwa za leta mu gushyiraho politiki z’uburezi no kubutera inkunga rugomba gukomeza.”

Iyo nama yitabiriwe n’impuguke n’abayobozi b’ibigo bikomeye muri Afurika no ku isi bifite aho bihuriye n’uburezi.

Ni inama yateguwe n’ikigo gishinzwe gukurikirana ishyira mu bikorwa ry’ibyemezo bigamije iterambere rya Afurika SDGC (Sustainable Development Goals Center for Africa).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka