Perezida Kagame asanga nta kosa mu gusibiza umwana watsinzwe

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, avuga ko nta wagombye kurengaya umwarimu washibije umunyeshuri, kuko umunyeshuri watsinzwe adakwiye kwimurwa.

Perezida Kagame ntiyumva uburyo umwana watsinzwe yimuka
Perezida Kagame ntiyumva uburyo umwana watsinzwe yimuka

Yabivuze ubwo yagendereraga Akarere ka Nyamagabe, tariki 26 Gashyantare, nyuma yo kugaragarizwa n’umuyobozi w’aka karere ko mu mbogamizi bafite mu burezi, harimo iyo guta ishuri kw’abana, bivuye ku kutishimira gusibizwa.

Bonaventure Uwamahoro, ari we muyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, yagize ati “Bigaragara ko umubare w’abana bata ishuri uri hejuru cyane, abarimu na bo bakomeje gutesha abana ishuri kuko babasibiza ku kigero kiri hejuru.”

Ibi yabivugiye ko muri aka karere, abana biga mu mashuri abanza bataye ishuri kugeza ubu ari 4.1%, naho abaritaye mu mashuri yisumbuye ari 3.8%.

Naho ku bijyanye no gusibiza, mu ntangiriro z’uyu mwaka w’amashuri hasibijwe 11.7% bo mu mashuri abanza, hanasizibwa 3.8% mu mashuri yisumbuye.

Perezida Kagame we yabwiye uyu muyobozi ko gusibiza abana batatsinze atari ikosa.

Ati “Sinibwira ko hari umwarimu wifuza gusibiza abanyeshuri. Ariko umunyeshuri utatsinze, we bamwimura bate?”

Yavuze rero ko hari igihe umunyeshuri atsindwa kubera kwigishwa nabi, akaba ari na yo mpamvu inshingano y’ubuyobozi bukuru bw’igihugu ari ugushaka ukuntu abarimu bongererwa ubushobozi.

Ati “Ari ubushobozi bw’imyigishirize, ari n’ubushobozi bw’ibyo bahembwa, ibyo tugerageza iteka kureba uko byatera imbere. Ngira ngo natwe dukeneye kuzongera imbaraga, ntabwo kenshi biba bihagije, hagomba kugira igikorwa kugira ngo birusheho gutera imbere.”

Perezida Kagame kandi yibukije ko mu byo ubuyobozi bw’igihugu bwakoze harimo gushyiriraho abarimu uburyo bwo guhabwa inguzanyo ku buryo buhendutse, no kuba abarimu baherutse kongererwa imishahara.

Ati “Umushahara uwongera uko ushoboye, ntabwo wongera ibihagije umuntu. Ariko icyo kiba ari ikimenyetso cyiza.”

Mu zindi mpamvu zishobora gutuma umunyeshuri asibira, ngo hari n’izituruka ku banyeshuri ubwabo ndetse no ku babyeyi.

Yabasabye na bo gushyiraho akabo, kugira ngo abana bose bige batsinde, bityo u Rwanda rugire uburezi bumeze neza, n’abana biga bakamenya, bazashobora gukorera igihugu cyabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka