Nyaruguru: Bubatse ibyumba byo kwigishirizamo mu marerero yo mu ngo

Mu Muremge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru, hari imidugudu yiyubakiye ibyumba by’amarerero yo mu ngo, kandi ba nyiri ingo abana bahuriramo bavuga ko byabafashije.

Bubakiye abana icyumba bazajya bigiramo
Bubakiye abana icyumba bazajya bigiramo

Venant Kajeguhakwa, umukuru w’Umudugudu wa Kimina uherereye mu Kagari ka Kimina, akaba umwe mu bubakiwe icyumba cy’irerero mu rugo, avuga ko kuba gihari bituma atagikenera kuba mu rugo igihe cyose abana baje kwiga.

Agira ati "Ibi byumba byubatswe n’Umurenge, nyuma y’uko twari twabagaragarije imbogamizi yo kuba mu rugo igihe cyose. Iyo mbogamizi yarakemutse."

Ku kibazo cyo kumenya niba kuguma mu rugo igihe cyose abana baje kwiga bitaramubangamiraga, asubiza ati "Kuba ndi umukuru w’Umudugudu, nkabona abana bakurikira amasomo, kuri njyewe ni ishema ry’Umudugudu."

Aho bubakiye ibyumba byo kwigiramo hashyizweho abantu babarirwaga mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, basimburana mu gufasha abana, buri wese akishyurwa ibihumbi 15Frw.

Kajeguhakwa avuga ko nk’urugo rwafatwaga nk’urwifashije, bo batigeze bemererwa kuba na bo bajya mu bafasha abana, ariko agatekereza ko bidakwiye.

Ati "Igihe nta gahimbazamusyi kari gahari ntitwigeze twinubira abana, twabakiranye umutima mwiza, ariko igihe kabonekeye natwe twari dukwiye guhugurwa hanyuma tugakomeza gufasha abana kuko n’ubundi tutabiretse."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivu, Aphrodice Rudasingwa, avuga ko bafite amarerero yo mu ngo 41 kandi ko hari 17 bafashwamo n’Imbuto Foundation mu mikorere yayo, ari na yo yamaze kubakwamo ibyumba abana bigiramo, akaba kandi ari yo agenera abayakoramo agahimbazamusyi.

Agira ati "Inkunga y’amafaranga twahawe n’Akarere ngo twubake ubwiherero n’ibikoni ndetse n’ingo mu ngo abana bahuriramo, ni yo twahisemo kwifashisha mu kubaka ibyumba byo kwigiramo, kugira ngo dukemure ikibazo twari twagejejweho cyo kuba ba nyiri ingo bigiramo batabasha gutarabuka igihe bahari."

Ubushobozi bari bafite bwasize ibyo byumba bituzuye, maze umuryango SOS ubafasha kubyuzuza.

Akomeza agira ati "Wanasangaga abana bigira bakanakinira mu mbuga, ariko iyo izuba ryavaga cyangwa imvura ikagwa, bakeneraga kujya mu nzu z’ingo zibakira."

Ku kibazo cy’uko abo mu ngo zakira abana na bo bakwigishwa uko bitabwaho, hanyuma na bo bakajya mu mubare w’ababitaho, Gitifu Rudasingwa avuga ko byashoboka noneho, aho Leta yashyiriyeho ko ibyiciro by’ubudehe bitazongera kuba ari byo bishingirwaho mu gufasha abantu, ahubwo kureba ababikeneye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka