Nyaruguru: Biga ikoranabuhanga mu magambo gusa kubera mudasobwa nkeya

Mu gihe mu Rwanda hashyizwe imbaraga nyinshi mu kwigisha ikoranabuhanga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, abiga mu mashuri yisumbuye ku rwunge rw’amashuri rwa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru bo baryiga mu magambo.

Mudasobwa z'abiga mu mashuri abanza na zo ntizikoreshwa zose kuko icyumba cyo kwigiramo mudasobwa ari kimwe kandi gitoya
Mudasobwa z’abiga mu mashuri abanza na zo ntizikoreshwa zose kuko icyumba cyo kwigiramo mudasobwa ari kimwe kandi gitoya

Impamvu ni ukubera ko nta mudasobwa zo kwifashisha bafite nyamara Minisiteri y’Uburezi yarazibemereye, bo bakabura icyumba cyo kuzishyaramo nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’iri shuri, Vincent Sebagabo.

Agira ati “Ikoranabuhanga urebye baryiga mu magambo. Dufite mudasobwa zigendanwa (laptop) eshanu gusa, n’izitagendanwa (desktop) nk’eshatu. Birumvikana buri mwana ntabasha kuyikoraho. Umwarimu yigisha ngo mwaca aha mugaca aha, ariko buri wese atabasha kubikora”.

Icyakora, mudasobwa zagenewe abana bo mu mashuri abanza zizwi ku izina rya ‘One laptop per child’, zo barazifite, kandi nyinshi. Na none ariko, kuba hari icyumba kimwe gusa cyagenewe ikoranabuhanga, bituma abana batabasha kuzigiraho, ku buryo usanga muri rusange batazi kuzifashisha neza.

Sebagabo ati “Abana mu ishuri baba ari benshi, mwarimu yajya kubigisha ikoranabuhanga akabagabanyamo kabiri. Mu cyumba haba hatoya kubera ameza n’intebe, kandi mu ishuri haba harimo abanyeshuri babarirwa muri 60 kuzamura. Mu mwaka ushize bwo mu wa mbere habagamo abana 90, kuko twari dufite abana 360 bigira mu mashuri abiri gusa”.

Mudasobwa zagenewe abiga mu mashuri abanza zo zirahari
Mudasobwa zagenewe abiga mu mashuri abanza zo zirahari

Umuyobozi w’iri shuri avuga ko kugeza ubu Minisiteri y’Uburezi yabemereye mudasobwa 50 zo kwifashishwa n’abiga mu mashuri yisumbuye. Ngo batekereza kuzaba bazishyize mu cyumba kirimo mudasobwa z’abiga mu mashuri abanza, izindi bakaba bazishyize mu tubati, zigashobora kuzajya zifashishwa zisangishijwe abanyeshuri mu mashuri.

Kuri GS Nyabimata kandi, hari amashami ya HEG na MEG ku biga mu myaka ya kane, iya gatanu n’iya gatandatu. Ubukeya bw’ibyumba by’amashuri butuma abiga mu myaka imwe bagira ishuri rimwe.

Iyo bagiye kwiga amasomo badahuriyeho (amateka n’imibare), abatari kwiga babisa bagenzi babo, hanyuma kubera ko nta cyumba gisaguka bakabura aho kwigira habakwiye.

Sebagabo ati “Iyo hinjiyemo nk’umwarimu w’imibare, abiga amateka tuba tubashyize mu cyumba cy’isomero, gisimburanamo abo mu wa kane, mu wa gatanu no mu wa gatandatu. Iki cyumba ariko ni gitoya kuko kiba kirimo ibitabo”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, avuga ko ikibazo cy’ibyumba by’amashuri kitari kuri GS Nyabimata gusa.

Agira ati “Ni ikibazo dufite mu karere, kuko twashyize imbaraga mu kugarura abana mu ishuri, kandi ni byiza. Icyo tuzagenda tugikemura ariko abana bari mu ishuri”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Colette Kayitesi, avuga ko muri rusange muri aka karere hakenewe ibyumba by’amashuri bibarirwa muri 200, kugira ngo ikibazo cy’ubucucike mu mashuri gikemuke.

Mu Karere ka Nyaruguru kandi hari ibyumba by’amashuri 235 bikeneye kuvugururwa kuko bishaje cyane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka