Nyanza: INILAK yatanze impamyabumenyi 139

Ishuli rikuru ryigenga ry’abalayiki b’Abadivantisiti rya Kigali, ishami rya Nyanza ryatanze impamyabumenyi zo mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya Kaminuza.

Abanyeshuli 129 nibo bahawe impamyabumenyi zo mu cyiciro cya kabiri naho 10 bahabwa izo mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s Degree) bose hamwe ni 139 barangije kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2015.

Bamwe mu barangije kwiga muri INILAK ishami rya Nyanza
Bamwe mu barangije kwiga muri INILAK ishami rya Nyanza

Hari ku ncuro ya gatatu muri INILAK, ishami rya Nyanza hatangwa impamyabumenyi ku banyeshuri barangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza ndetse bikaba n’incuro ya kabiri ku barangije cyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) kuva iri shuli ryashingwa muri 2010 mu karere ka Nyanza.

Abarangije basabwe kwihangira imirimo
Abarangije basabwe kwihangira imirimo

Abanyeshuli barangije mu masomo y’ubukungu, amategeko, ikoranabuhanga n’ayandi basabwe gukoresha ubumenyi bahawe mu guteza imbere igihugu ndetse nabo ubwabo nk’uko Umuyobozi uhagarariye INILAK mu rwego rw’amategeko, Pastor Ruhaya Ntwali Assiel.

Umwe mu barangije ahabwa impamyabumenyi yo mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza
Umwe mu barangije ahabwa impamyabumenyi yo mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza

Muri izo mpanuro yagize ati: “Muri INILAK dutanga ubumenyi n’ubushobozi kuri buri munyeshuli wese uharangije ariko siho hazavanwa akazi niyo mpamvu musabwa ahanini kuzakihangira”.

Dr Ngamije Jean, umuyobozi mukuru wa INILAK yashimye abarangije muri rusange ko bakoranye umurava ndetse ashima na Leta y’u Rwanda ku ruhare igira mu gutanga icyerekezo kijyanye na gahunda y’uburezi bw’amashuli makuru na za kaminuza.

Benshi mu bayobozi bitabiriye uyu muhango
Benshi mu bayobozi bitabiriye uyu muhango

Umwe mu banyeshuli barangije muri iri shuli rya INILAK Nyanza witwa Gatali Sylvère yabwiye Kigali today ko anejejwe no kuba arangije amasoko ye arebana n’iby’amategeko.

Avuga yifitemo icyizere yagize ati: “Nishimiye kuba ndangije kwiga kaminuza kuko kwiga ntabwo biba byoroshye niyo mpamvu niteguye no kujya gukoresha ubumenyi n’ubushobozi nahawe ngatanga umusanzu wanjye mu kubaka Igihugu ndetse nkaniteza imbere”.

Hon. Nyirabega Euthalie, intumwa ya rubanda mu Nteko Nshinga amategeko y’u Rwanda akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yasabye muri rusange abarangije kwiga kuzagira umurava n’ubwitange byafasha igihugu nabo ubwabo mu iterambere.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka