Nyamasheke: Inama njyanama yongereye ikiguzi cy’uburezi

Inama njyanama y’akarere ka Nyamasheke yateranye tariki 30/03/2012 yemeje ko amafaranga y’ikiguzi cy’uburezi (minerval) ndetse n’agahimbazamushyi (prime) ababyeyi batangaga yiyongera.

Umwana wiga mu cyiciro rusange azajya atanga amafaranga atarenga ibihumbi 41, uwiga mu mashami y’imyuga atange ibihumbi 51, naho uwiga mu mashami yandi yisumbuye yishyure ibihumbi 48 ku gihembwe.

Aya mafaranga azajya aba abariwemo ibihumbi bine na magana atanu by’agahimbazamushyi kandi si itegeko ko ibigo byose ari yo bizishyura, ahubwo ngo ni ayo ibigo bitagomba kurenza ku mwana; nk’ukobisobanurwa umujyanama akaba n’umuyobozi w’akarere wungiririje ushinzwe imibareho myiza y’abaturage, Gatete Catherine.

Iki cyemezo kikazatangira gushyirwa mu bikorwa mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka wa 2012.

Amafaranga yagenderwagaho ubu yashyizweho mu mwaka wa 2007 akaba atari ajyanye n’ibiciro ku soko; nk’uko umuyobozi w’akarere wungiririje ushinzwe imibareho myiza y’abaturage mu karere ka Nyamasheke yabisobanuye.

Kongera aya mafaranga biri mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi hakemurwa ikibazo cyo guha abarimu agahimbazamushyi kagaragara ngo badahora bajarajara bajya aho batanga menshi, kuzamura imirire y’abana baba mu bigo by’amashuri, ndetse no kujyanisha ibyo bishyura n’ibiciro bigezweho; nk’uko umujyanama Mukeshimana Solange, wari muri komisiyo yize ikibazo cyo kuzamura aya mafaranga yabivuze.

Mu karere ka Nyamasheke hari hari amabwiriza ko amafaranga y’ishuri atagombaga kurenga ibihumbi 30 ku gihembwe naho agahimbazamushyi kakaba ibihumbi bitatu ku muntu.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ababyeyi b’inyamasheke aka kayabo bazagakura he?

bisengo yanditse ku itariki ya: 5-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka