Nyamasheke: Ababyeyi ntibakozwa ibyo kwishyura 1000Frw mu mashuri y’incuke
Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Nyamasheke barasaba ko leta kubakuriraho amafaranga yose basabwa ngo abana batangire amashuri y’incuke kuko abatayabona abana babo batiga.

Babivugira ko biri muri gahunda ya Leta y’u Rwanda ko abana bose babona uburezi kandi ku buntu, nk’uko bitangazwa n’uwitwa Mukashema Beatrice.
Agira ati “Twabonaga amafaranga avuye ku rutoki none rwishwe na Kirabiranya, n’ibijumba byarabuze isoko kandi ari ho umuntu yagakuye udufaranga!”
Habimana Innocent we avuga ko abana b’incuke kuri ubu batiga neza kubera kubura 1.000Frw yagenwe nk’igihembo cya mwalimu basabwa buri kwezi.
Ati” urugero ino bakorera 700Frw (baca inshuro) noneho wareba ugasanga n’ibibatunga uwo munsi bitari buze kuvamo none urumva umwana yakwiga amashuri y’incuke gute yabuze nayo kurya.”
Uwimana Vedaste we yemeza ko iyo babuze ayo mafaranga iyo umwana ageze ku ishuri baramugarura akamara igihe mu rugo kugeza igihe ababyeyi be bazayabonera bakamusubizayo, ibintu ababyeyi babona ko bibandindiriza abana.
Ati “Twifuza ko abana bajya kwiga koko ariko ikibazo ni uko umutangiza wamara igihe kikagera bakakwaka igihumbi ntacyo ufite umwana bakamusubiza imuhira ntibihangane ngo bategereze ukibone.”

Nyiravuguziga Julienne umwe mu barimu ntiyemeranywa n’ababyeyi bavuga ko umwana ubuze amafaranga bamusohora.
Ati “Umwana atanga 500Frw ku kwezi ariko ugasanga imyumvire y’ababyeyi ikiri hasi cyane. Leta itwizeza ibitangaza ibitangaza ko haba none cyangwa ejo bari kutuzirikana ko igihe kitari iki dushobora kuzabona umushahara dukwiye.”
Umuryango w’abakorerabushake ugamije kurandura ubukene VSO uri mu bukangurambaga bwo gukangurira ababyeyi kuzajyana abana babo mu mashuri y’incuke, uvuga ko mu myaka ibiri umaze uhakorera wavumbuye ko n’ubwo hari umubare munini w’abakene ariko ko ikibazo nyamukuru gihari ari uguhora bumva ko ari abakene gusa.

Claude Gilbert Kamba uyobora VSO mu Karere ka Nyamasheke avuga ko bakangurira abaturage kumva ko umwana wabo ari cyo gishoro cya mbere.
Ati “Ikintu mbasaba tureke kwirengagiza turi bazima dushobora kuva mu bukene tukohereza abana bacu kwiga ni igishoro cya mbere ushobora guha umwana bikaba umunezero wawe n’igihugu.”
Kugeza ubu, uretse hamwe na hamwe mu bigo byigenga, abarimu bigisha mu mashuri y’incuke bagenerwa igihembo n’ababyeyi. Biba ikibazo iyo ababyeyi batabikoze haba ku bwende cyangwa ubukene.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Claudette, avuga ko kugeza ubu ku rwego rw’akarere ikiri gukorwa ari ubuvugizi.
Ati “Ni ikibazo gikomeye kandi kizwi n’inzego zitandukanye ku buryo ngirango Leta nayo iri kwiga uburyo yakemura iki kibazo cy’aba barimu.”
1/2 cy’abana bo mu Karere ka Nyamasheke bakabaye biga mu mashuri y’incuke ntibiga, kuko inzego z’uburezi zigaragaza ko mu bana 1.8175 abagera ku 8.063 ari bo gusa biga.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|