Nyagatare: Abayobozi b’amashuri badatanga umusanzu wa siporo badindiza imikino

Abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu karere ka Nyagatare bidatanga musanzu wa siporo birashinjwa kudindiza imikino muri ako karere. Ibitanga uwo musanzu birinubira guhora bitanga ayo mafaranga kandi imikino bakayihuriramo n’abatarayatanze.

Mu nama yahije abayobozi b’igibo by’amashuri n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare tariki 19/03/2012, Umuyobozi w’Ishuri Ryisumbuye rya Rukomo (SOPEM), Gasana Albert, yavuze ko ibigo bitishyura bibaca intege. Yagize ati “Hagomba kubaho uburyo bufatika bwo kwishyuza ibigo bitishyura kuko byica imikono mu rwego rw’akarere.”

Mu gihe bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bashinjaga ubuyobozi bw’akarere kudakurikirana ibigo bidatanga umusanzu wa siporo, ubuyobozi bw’akarere bwagaragaje ko bwagiranye inama inshuro eshatu bubasaba kwishyura uwo musanzu bakanangira kugera nubwo bamwe bandikirwa basabwa ibisobanuro.

Bamwe mu bayobozi b’ibigo basabaga ko ikigo kitatanze umusanzu nta yindi serivisi cyakagombye guhabwa mu karere kugeza kishyuye.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Charlotte Musabyimana yavuze ko kudaha serivisi umuyobozi w’ikigo biba ari uguhana ikigo cyose bityo abarimu n’abanyeshuri bakaba babirenganiramo mu gihe nta kosa baba bakoze.

Hari kandi abayobozi b’ibigo basabaga ko akarere kajya gatanga amafaranga agenerwa ibigo kabanje gukuraho umusanzu wa siporo. Ibi nabyo umuyobozi wungirije w’akarere yabyanze avuga ko konti y’ikigo iba ari umutungo w’ikigo bityo akarere kakaba katakata amafaranga yacyo uko kiboneye.

Byaje kurangira ubuyobozi bw’akarere n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bumvikanye ko umuyobozi w’ikiggo uzajya ukererwa gutanga umusanzu wa siporo azajya ahanwa ku giti cye nk’uko bigenda iyo batishyuye imisoro cyangwa amafaranga y’ubwizigame mu isanduku y’igihugu y’ubwizigame (Caisse Social).

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ishyirahamwe rya siporo mu mashuri, Rwigema Florent, yibukije abayobozi b’ibigo by’amashuri batishyura umusanzu wa siporo kandi amafaranga aba yatanzwe ari cyo agenewe ko Minisiteri y’Uburezi iteganya ubugenzuzi (audit) bw’uburyo ayo mafaranga akoreshwa.

Yagize ati “Nubwo bizaba bigaragara ku mpapuro z’ubwishyu ko yakoreshwejwe ibindi bikenewe mu kigo uzasobanura impamvu atakoreshejwe ibyo yagombaga gukoreshwa.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka