Nyagatare: Abaturage batanze hafi miliyoni 66 zo kubaka amashuri uyu mwaka

Umusanzu w’abaturage bo mu karere ka Nyagatare wo kubaka amashuri abanza, wageze hafi kuri miliyoni 66 z’amafaranga y’u Rwanda, nk’uko bitangazwa n’urwego rushinzwe uburezi muri Karere.

Amurikira inteko isuzuma ry’imihigo ku rwego rw’igihugu ku ruhare rw’abaturage mu kubaka amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 muri uyu mwaka, Hakizimana Martin ushinzwe uburezi mu karere, yavuze ko uruhare runini mu kubaka amashuri y’uburezi bw’ibanze rwabaye urw’abaturage batanze agera kuri miliyoni 65 ibihumbi 977 na 232.

Mui uyu mwaka muri rusange mu karere ka Nyagatare hubatswe ibyumba by’amashuri 84 kuri 96 byari biteganyijwe, hubakwa ubwiherero ugera ku 168 byari byarashyizwe mu mihigo, nk’uko Hakizimana yakomeje abitangaza.

Yakomeje avuga ko uruhare rw’akarere rwabaye gukangurira abaturage gutanga umusanzu no gutanga imbaraga zabo mu kubaka ibyo byumba.

Yongeraho ko indi nkunga yabonetse muri iki gikorwa ari iyatanzwe na Minisiteri y’Uburezi y’isakaro no gukinga ibyumba by’amashuri. Ati:“Urebye iby’ibanze byose byakozwe n’abaturage”.

Mu kiganiro na Félicien Muhizi umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bagiye bakira iyo misanzu, yatangaje ko buri muryango wasabwaga gutanga uruhare rw’amafaranga ibihumbi bitanu.

Ati: “Iki cyari icyiciro cya gatatu twaka abaturage umusanzu. Urebye buri umuturage atanga ibihumbi bitanu.”

Abakozi b'akarere ka Nyagatare basobanura uko bageze ku mihigo yabo.
Abakozi b’akarere ka Nyagatare basobanura uko bageze ku mihigo yabo.

Ibi Muhizi akabivugira ko mu byiciro bibiri bya mbere bakaga umusanzu w’ibihumbi bitanu, ariko mu cya gatatu kakagabanya kugeza ku bihumbi bine.

Mu gushaka kumenya uburyo abaturage batangamo amafaranga, batangarije ko hari abamaze kubyumva neza ku buryo batanga ayo mafaranga nta ngingimira ariko hakaba n’abo bisaba guhata.

Cyakora Muhizi avuga ko byose bituruka ku bushobozi bw’umuturage. Ati: “Ubona abo bigaragara ko bayafite bayatanga nta kibazo. Gusa hari n’abadusobanurira ibibazo byabo tukabareka.”

Yatangaga urugero ko nk’iyo batangiye kwaka umusanzu hari igihe ku ikubitiro abaturage bo mu kagari ke bahita batanga agera muri miliyoni, abandi nabo bakagenda bayatanga buhoro buhoro.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka