Nyabihu:Abana 2769 batishoboye barihiwe ishuri muri 2011

Akarere ka Nyabihu karihiye abanyeshuri 2769 batishoboye bo muri ako karere amafaranga 113 163 881 mu mwaka wa 2011; nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu.

Uyu mwaka, umubare w’abana bafashwa mu mashuri ushobora kugabanuka kubera ko abana benshi bitabiriye amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 aho biga batishyura kandi bataha iwabo. Hari kandi abana bafashwaga ariko bakaba barimo kurangiza amashuri yabo; nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Rwamucyo Francois.

Rwamucyo asobanura ko abanyeshuri bafashwa batoranywa hakurikijwe ibyiciro by’ubudehe kuko ari byo bigaragaza ko umuntu yishoboye cyangwa ko atishoboye. Gutoranya abafashwa bitangirira ku rwego rw’umudugudu, bikazamuka ku kagari bikagera ku murenge hanyuma abafashwa bagashyikirizwa akarere.

Urwo rutonde rw’ubudehe ni narwo rwerekana abakene batishoboye bagomba guhabwa inka, kugurirwa mutiweli, kurihirwa amacumbi cyangwa kubakirwa ndetse n’abashobora guhabwa ubundi bufasha ubwo ari bwo bwose bwaboneka.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka