Ntucikwe n’ikiganiro ‘EdTech Monday’ kivuga ku ikoranabuhanga mu burezi

Ikiganiro EdTech Monday gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, aho cyibanda ku nsanganyamatsiko zitandukanye.

Abatumirwa muri iki kiganiro
Abatumirwa muri iki kiganiro

Ikiganiro cya EdTech cyo muri uku kwezi k’Ugushyingo kiragaruka ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera mu guteza imbere uburezi bwifashisha ikoranabuhanga mu Rwanda.”

Nubwo icyorezo cya Covid-19 cyagaragaje akamaro ko kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga, ku mugabane wa Afurika haracyari imbogamizi zijyanye no kubona uburezi bwifashisha ikoranabuhanga nk’uko ubushakashatsi bwabigaragaje.

Urugero, muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, abantu bagera kuri miliyoni 600 (hafi bibiri bya gatatu by’abatuye ako karere) ntibafite amashanyarazi. Ibi bigaragaza icyuho cyo kubasha kuhageza interineti bikadindiza uburezi bwifashisha ikoranabuhanga muri Afurika.

Nk’uko imibare ku ikoreshwa rya interineti ku isi ibigaragaza, ababashaga kugera kuri interineti muri Afurika guhera mu gihembwe cya mbere cya 2020 banganaga na 39.3%, bikaba biri munsi cyane ugereranyije na 58.8% ku isi.

Raporo ku bushakashatsi bwakozwe na Laterite ku burezi bwifashisha ikoranabuhanga yagaragaje ko mu Rwanda hari intambwe imaze guterwa mu iterambere ry’ibikorwa remezo birimo ibyumba by’amashuri, ndetse n’inkunga ituruka mu bafatanyabikorwa mu iterambere ry’ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko 66,6% by’amashuri abanza yahujwe n’umuyoboro w’amashanyarazi mu mwaka wa 2020 bivuye kuri 25% muri 2012, naho 53.3% by’amashuri yisumbuye yari afite umuyoboro wa interineti muri 2020, bivuye kuri 18% muri 2012.

Iyi raporo igaragaza kandi ko ubwitabire bwa telefone ngendanwa ndetse n’izigezweho “Smart Phones” bwakomeje gutera imbere mu buryo bwihuse.

Imibare igaragaza ko abafite telefone igendanwa biyongereye bava kuri 35.35% mu 2010 bagera kuri 81,95% muri 2020 nubwo kuri terefone zigeweho bagabanutseho ku 14,6% muri uwo mwaka.

Inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’uburezi mu Rwanda zirimo iza Leta n’abafatanyabikorwa bayo bagaragarijwe ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bwa Laterite, aho ikoranabuhanga rifite uruhare runini mu gufasha abanyeshuri mu gukora ubushakashatsi no kuvumbura. Ariko nanone ibyo ngo ntibigomba gukuraho uruhare rwa mwarimu.

Si ibyo gusa kuko ikoranabuhanga rifasha abarimu gutegura amasomo yabo bikongera umusaruro mu myigishirize kuko bituma babasha kubona uburyo bafatanya na bagenzi babo mu guhanahana ubumenyi no gucukumbura bikabafasha kuba abanyamwuga.

Hagaragajwe kandi ko abarimu bakeneye gufashwa mu kugira ubumenyi butandukanye mu by’ikoranabuhanga mu rwego rwo kubafasha mu myigishirize yabo.

Mu Rwanda, Guverinoma yatanze amahugurwa menshi mu bijyanye n’ikoranabuhamga ku barimu n’abakozi ba Leta. Urugero ni gahunda ya ‘Giga’ itanga amasomo ya Microsoft aho abarimu bangana na 31% bahawe amahugurwa mu ikoranabuhanga.

Raporo ya Laterite yerekanye ko mu gihe COVID-19 yongereye ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu burezi mu Rwanda, hakiri ikibazo cy’ubushobozi n’ubushake buke mu kugura ibikoresho by’ikoranabuhanga yaba ku bantu ku giti cyabo, mu ngo, ibigo by’amashuri mu byiciro byose.

Aha ni ho hakenewe ibisubizo byinshi mu ikoranabuhanga mu burezi mu gukemura bimwe mu byifuzo bitandukanye by’abarezi n’abanyeshuri biga mu byiciro byose mu Rwanda, bikagirwamo uruhare n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’uburezi zirimo abafatanyabikorwa n’imiryango itandukanye.

Ikiganiro EdTech Monday cyo muri uku kwezi kiratambuka kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ugushyingo 2022, mu Kinyarwanda kuri KT Radio kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa Moya (18h00-19h00), ndetse no ku muyoboro wa YouTube wa Kigali Today.

Icyo kiganiro kiritabirwa n’abatumirwa barimo Joseph Nsengimana, Umuyobozi w’Ikigo Nyafurika gishinzwe guhanga udushya no kwigisha ikoranabuhanga muri Mastercard Foundation, Bella Rwigamba, Umukozi wa Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ushinzwe ikoranabuhanga, Alex Ntale, Umuyobozi mukuru wa ICT Chamber.

Abafite aho bahuriye n’uburezi, abayobozi b’ibigo, abarimu, abanyeshuri ndetse n’ababyeyi murashishikarizwa gukurikira iki kiganiro cyo ku wa Mbere, aho muzasobanukirwa byinshi ku ngingo izaganirwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka