Ntimukwiye kwibuza amahirwe yo gukurira mu gihugu cyiza-Imbuto Foundation

Umuryango Imbuto Foundation urasaba urubyiruko rwiga n’ururangiza amashuri kutibuza amahirwe yo kuba ruri gukurira mu gihugu cyiza.

Abana babona umwanya wo gusobanuza
Abana babona umwanya wo gusobanuza

Byavugiwe mu ngando ya 12 y’iminsi ibiri yahuje abanyeshuri 495 batangiye gufashwa bwa mbere na Imbuto Foundation n’abarangije amashuri yisumbuye umwaka wa 2019, iri kubera mu karere ka Ruhango mu ntara y’Amajyepfo.

Umuyobozi mukuru wungirije wa Imbuto Foundation, Geraldine Umutesi, yabwiye urwo rubyiruko ko bimwe mu byatumye u Rwanda rwongera kubaho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ubwitange bwa bamwe mu Banyarwanda barimo n’urubyiruko, bityo ko n’ururi kubyiruka rugomba gutanga umusanzu warwo mu kubaka igihugu cy’ejo hazaza.

Avuga ko urubyiruko rugomba kurangwa n’ikinyabupfura kidashingiye ku bayobozi b’ibigo by’amashuri rwigamo gusa, ahubwo ko runakwiye kumenya ko ikinyabupfura ari umusingi wa byose mu buzima n’iterambere muri rusange.

Agira ati “Mugira amahirwe yo kuba muri gukurira mu gihugu cyiza, abenshi banganaga namwe ntibagize amahirwe nk’aya, none rero namwe mutekereze uyu munsi umusanzu mwatanga kugira ngo hatazongera kubaho icyavutsa abana b’u Rwanda kuba imbuto z’u Rwanda.

Umutesi agaragaza ko ikinyabupfura ari ingenzi mu kwiteza imbere
Umutesi agaragaza ko ikinyabupfura ari ingenzi mu kwiteza imbere

Mugomba gutekereza uko mwakemura ibibazo igihugu gifite nta gutegereza igihembo nk’uko mu nama ihuza urubyiruko na Madamu wa Perezida wa Repubulika Jenanette Kagame, aherutse kubitangaza ko umuco w’ubukoranabushake wubaka roho, umubiri, n’ubwenge bw’umuntu kuko iyo ukoze ikintu kikagirira akamaro benshi n’Imana ibyemera”.

Niringiyimana Emmanuel wakoze umuhanda wa kilometero zirindwi (7) ntawe umufashije kandi akiri muto, ni umwe mu batangwaho urugero rw’uko gukorera ubushake bifasha, dore ko ngo igitekerezo yakigize abona abarwayi bajyaga kwa muganga bahekwa nabi mu nzira agahitamo kubakorera umuhanda bagendamo neza.

Ubukoranabushake bwatumye Niringiyimana akomera, none atangiye kwiteza imbere aho yamamariza sosiyeti ikomeye yy’itumanaho, ndetse n’ibikorwa bye biri gutera imbere kandi yatangiye kubona abamutiza ingufu mu guteza imbere abaturage.

Agira ati “Natangiye nkorera ubushake kuko numva nkunze Abanyarwanda, ndetse benshi bakanyita umusazi, ariko si ko uyu munsi biri kuko ubu ni njyewe ambasaderi wa Air Tel mu Rwanda no muri Afurika, ubu ndahembwa agatubutse.

Niringiyimana aganiriza urubyiruko ku byiza byo gukorana ubushake
Niringiyimana aganiriza urubyiruko ku byiza byo gukorana ubushake

Ubu abaturage b’iwacu ngiye kubishyurira ubwisungane mu kwivuza, maze kubona abaterankunga kandi bazamfasha kubaka ikiyaga iwacu abaturage bakajya babona amafi yo kurya, ibyo byose nabigezeho kubera gukora ntategereje ibihembo runaka cyangwa ko hagira umbwiriza.

Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’igihugu (Youth Voluntiers), Murenzi Abdallah, avuga ko urubyiruko rwiza ari urutekereza ejo heza h’igihugu kandi rugatangira gutekereza icyo ruzakimarira, aho kwishora mu ngeso mbi zishobora kurwicira ubuzima.

Agira ati “Kuba umuyobozi runaka bitangirira mu mitekerereze kandi ubukorerabushake ntibuturuka ku buremere bw’inshingano runaka, ahubwo buturuka kuri wa mutima uzi icyo gukunda igihugu ari cyo.

Murenzi asaba urubyiruko kugira umutima wo gukunda igihugu no kugikorera nta gihembo bategereje
Murenzi asaba urubyiruko kugira umutima wo gukunda igihugu no kugikorera nta gihembo bategereje

Abasoje amashuri rero mugomba kwitegura gukomeza ubuzima munitegura kureba icyo mwakora ngo igihugu cyacu gitere imbere”.

Imbuto Foundation ikorana n’ibigo by’amashuri yisumbuye 102 byakira abana ifasha, kuva mu mwaka wa 2003 yajyaho abanyeshuri bagera ku 8000 batsinda neza ariko bavuka mu miryango itifashije bakaba barishyuriwe.

Abarangije umwaka wa gatandatu w'ayisumbuye n'abatangiye kwishyurirwa na Imbuto Foundation 2019 ni bo bitabiriye iyi ngando
Abarangije umwaka wa gatandatu w’ayisumbuye n’abatangiye kwishyurirwa na Imbuto Foundation 2019 ni bo bitabiriye iyi ngando

Muri iyi ngando ya 12, hanasuzumwa uko abana batsinze hakanatangwa inama ku bagize intege nke, biteganyijwe ko kandi abanyeshuri baza no gukora ibikorwa by’umuganda bifitiye abaturage akamaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka