Ngororero: Meya yasobanuye iby’ibaruwa yirukana umukozi inyuranyije amatariki

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero aratangaza ko ibaruwa yagaragaye icicikana ku mbuga nkoranyambaga yirukana umwarimu witwa Hakizamungu Celestin wari waroherejwe kwigisha ku kigo cy’amashuri abanza cya Mahembe yakozwemo amakosa, ariko ifite ishingiro.

Ndayambaje asobanura ko ibaruwa irimo amakosa ariko yakurikije amategeko kandi yamaze gukosorwa
Ndayambaje asobanura ko ibaruwa irimo amakosa ariko yakurikije amategeko kandi yamaze gukosorwa

Iyo baruwa yasinywe n’umuyobozi w’Akarere ka Ngororero igaragaraho amatariki atandukanye ari na yo abantu bakomeje kwibazaho kuko bigaragara ko ingingo yashingiweho yo kwirukana Hakizimana yaba yarashyizwe mu bikorwa igihe kitaragera.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ndayambaje Godefroid, avuga ko amakosa yabaye ari uko mu kwandika iriya baruwa habayemo kwibeshya kuko ibaruwa ihagarika Hakizimana by’agateganyo yanditswe ku itariki ya 15 Ukuboza 2020, mu gihe mu ibaruwa ho handitse Ukuboza 2021 iyi tariki ikaba itaragera.

Agira ati “Habayemo kwibeshya umwaka gusa ntabwo iriya baruwa yari yakanasohotse kuva twamwandikira tumuhagarika tunamusaba ibisobanuro ntabwo yigeze yandika agaragaza ko hari amakosa yakozwe kandi usibye kuba harabayeho kwibeshya ku mwaka, ntibikuraho ko umwarimu atakoze amakosa nta n’ubwo yabona uko ayasobanura kuko igihe yari ateganyirijwe cyararangiye nta n’ubwo yigeze ajya mu kazi cyangwa ngo asubize ibaruwa imusaba ibisobanuro”.

Ukundi kwibeshya kandi kugaragara mu gika cya nyuma cy’iyo baruwa aho uwayanditse yagaragaje ko imyanzuro y’inama njyanama yafatiwemo imyanzuro irimo uwo kwirukana Hakizamungu wafashwe ku wa 01/10/2020 nyamara bari kwandika umwaka wa 2021.

Agira ati “Ibaruwa twamwandikiye twayanditse ku itariki 15/12/2020, ariko uwayisohoye yibeshye umwaka yandika 2021 iyo tariki ni yo bibeshyeho.”
Uko kwitiranya amatariki benshi babinenze bagaragaza ko umwanzuro wafatiwe uriya mwarimu ahubwo nta shingiro ufite kandi ashatse yanarega Akarere kumwirukana kadakurikije amabwiriza, nyamara Ndayambaje avuga ko ikosa ryo guta akazi ryabaye kandi batari gukomeza kurebera.

Agira ati, “Ntabwo twamenya uko byagenze ngo iriya baruwa ijye ku mugaragaro, Uwayishyize ku rubuga yayishyizeho kandi biragaragara ko harimo amakosa gusa habayemo kwibeshya kandi ntibikuraho ko amakosa yabayeho”.

Yongeraho ko ibaruwa yahinduwe ku buryo uriya mukozi najya kuyifata azafata itarimo amakosa, naho kuba ashobora kuyifashisha arega Akarere ko kamwirukanye mu buryo butemewe n’amategeko, ngo ibyo ntibyabaho kuko usibye amakosa ari mu ibaruwa yashyizwe ahagaragara, Hategekimana nta kintu yari yabaza.

Agira ati “Ibaruwa yashyizwe hanze nyirayo ataraza kuyifata ntabwo tuzi uwayibye akayishyira hanze ariko, ubu naza azasanga hari itarimo amakosa kuko byakosowe, ariko nta n’icyo yabaza kuko ibyakozwe bikurikije amategeko”.

Umuyobozi w’Akarere agaragaza ko ntakidasanzwe cyabaye mu kwibeshya kuri iriya baruwa kuko byakosowe kandi ibindi byakozwe neza bikurikije amategeko.

Uyu mwarimu ni umwe mu barimu umunani byatangajwe ko bandikiwe birukanwa burundu mu kazi ku mpamvu zirimo guta akazi. Icyakora abo barimu bo bagaragaza ko barenganyijwe kuko banditse basubiza bagaragaza impamvu zitandukanye zirimo uburwayi, nyamara ngo ntizihabwe agaciro ahubwo bakirukanwa, bamwe bakaba bavuga ko bagiye kugana inzego zishobora kubarenganura.

Iyi ni yo baruwa itavuzweho rumwe kubera uburyo yanditse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka