Ngororero: Abana ibihumbi bitatu bari barataye ishuri barisubiyemo

Ku bufatanye bw’Imbuto Foundation n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero, binyuze mu mushinga "Mubyeyi tera intambwe initiative", mu myaka ibiri umaze muri aka karere, abana ibihumbi bitatu bari barataye ishuri barisubijwe mo hifashishishijwe abajyanama b’uburezi.

Mu muhango wo gusoza ku mugaragaro imirimo yawo, ku wa kabiri tariki 21 Mata 2015, uyu mushinga washimiwe intambwe ikomeye wateje Akarere ka Ngororero mu burezi, kuko mbere y’uko utangira hagaragaraga ikibazo cy’abana benshi bata ishuri kubera kudakurikiranwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nyiraneza Clotilde unafite uburezi mu nshingano ze, avuga ko iyo ari inkunga idasubira inyuma Imbuto Foundation iteje akarere mu kubaka u Rwanda rw’ejo.

Bamwe mu bana bo mu Murenge wa Kavumu basubijwe mu ishuri.
Bamwe mu bana bo mu Murenge wa Kavumu basubijwe mu ishuri.

Aba bana basubijwe mu ishuri banahawe ibikoresho hamwe n’imyambaro y’ishuri n’uyu mushinga. Nk’uko bigaragazwa n’abakozi ba Imbuto Foundation, uyu mushinga wanafashije abana 500 biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 kubona ifunguro rya saa sita mu gihe cy’umwaka wa 2014.

Ubuyobozi bw’uyu mushinga busaba akarere gukomeza kwifashisha abajyanama b’uburezi kabone n’ubwo inkunga yo koroshya ingendo n’itumanaho bahabwaga ihagaze.

Munyeshayaka Félicien, ukuriye aba bajyanama b’uburezi avuga ko igikorwa batangiye bazagikomeza ngo kuko ari umurimo wa gitore usaba ubwitange batagombye gutegereza igihembo.

Abajyanama b'uburezi ngo ntibazahagarika umurimo wabo wa gitore.
Abajyanama b’uburezi ngo ntibazahagarika umurimo wabo wa gitore.

Akarere ka Ngororero kashimwe kuba karitwaye neza kuko kari ku mwanya wa mbere mu gusubiza abana benshi mu ishuri ugereranije n’utwa Musanze na Gasabo uriya mushinga wakoreyemo mu bihe bimwe.

Abana ibihumbi bitatu basubijwe mu ishuri babarirwa mu tugari 73 tugize Akarere ka Ngororero. Muri aka karere abana bata ishuri bakururwa no gushaka imibereho bakora imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, gusoroma icyayi n’ubucuruzi bw’ibisheke.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umushinga wagize neza nuwo gushimirwa,ariko ubuyobozi bwakarere ntibuzacike intege mugihe uwo mushinga uzaba utagikoreramo.

TWAHIRWA yanditse ku itariki ya: 24-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka