Ngoma: Yahanaguweho ruswa none amaze amezi abiri yarabuze aho yigisha

Muhayimana Jean Damascene wahoze ari umurezi ku kigo cy’amashuri yisumbuye i Mutenderi yafunzwe akekwaho kurya ruswa agatanga ishuri mu buryo bumewe n’amategeko ariko nyuma aza gufungurwa. Nyuma yo gufungurwa amaze amezi abiri atagira ikigo yigishaho.

Parike ya Kibungo yashyize Muhayimana mu maboko y’akarere ka Ngoma ngo kamushakire ikindi kigo yigishaho kuko kubera umubare muke w’abanyeshuri wari usigaye ku kigo yigishagaho byabaye ngombwa ko abarimu bagabanwa bagashakirwa ibindi bigo bajya kwigishirizaho.

Uyu musore avuga ko kuva yahabwa akarere ka Ngoma ngo kamuhe ikindi kigo ajyaho kwigisha yategereje ko ahabwa ibaruwa umubwira aho azajya kwigisha araheba none amezi abaye abiri yiyicariye mu rugo.

Nk’uko yabyivugiye avuga ko atumva impamvu yatuma amara igihe kingana n’amezi abiri yose adakora kandi abandi barimu bahawe akarere barahise babona ibigo bigishirizaho.

Muhayimana ariko yemera ko hashize iminsi akarere kamubwiye ko azajya gukorera ku kigo cy’amashuri cya Kazo ariko kuko ki kigo ari icy’idini ya Gatorika ngo habanje kubaho kutumvikana hagati y’abamwohereje na Paroisse Kibungo maze bitima atemererwa guhita atangira akazi.

Ubwo twamusangaga ku biro by’akarere ka Ngoma yavuze ko amaze iminsi myinsi asirisimba ku karere ariko ko bahora bamubwira ko ikibazo kigiye gukemuka agategereza akaburirwa.

Yagize ati “Njyewe sinzi ikibazo gihari rwose. Amezi abiri yose nirirwa hano nsaba aho kwigisha byanga.Njyewe numva niba aho banyohereje byaranze bampa ahandi ariko rwose guhembwa ntakora binteye ikibazo”.

Hari abavuga ko abaderegiri bandi bashobora kuba baramwanze kubera ko yari afite amateka mabi mu myitwarire ye ubwo yari i Mutenderi kugeza ubwo yanafunzwe.

Aya makuru ahakanwa n’umukozi w’akarere ushinzwe uburezi, Judith Uzamukunda, avuga ko ikibazo cyabayeho cyatumye atinda gukomeza akazi ari uko Paroisse ya Kibungo yabanje kutumvikana n’akarere mu kumushyiramo. Uyu mukozi akomeza avuga ko ikibazo cyakemutse azatangira akazi vuba.

Muhayimana Jean Damascene afite impamyabumenyi ya kaminuza ya INATEK.

Jean Calude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka