Ngoma: Isuku yo mu bwenge igaragarira ku mubiri -Mayor Nambaje

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodice arasaba ababyeyi n’abarezi gufatanyiriza hamwe bagahagurukira isuku y’abana.

Nambaje atanga ubu butumwa mu gihe hari abanyeshuri bagiye bagaragaza isuku nke ku mubiri no ku myambaro, ababyeyi n’abarezi bagashinjwa uburangare no kuba nyirabayazana w’umwanda ku banyeshuri.

Ubwo hatahwaga ibyumba by’amashuri icyenda byo gusimbuza ibyari bishaje mu mirenge imwe n’imwe yo mu Karere ka Ngoma ku wa 23/02/2015, Umuyobozi w’akarere yavuze ko kuba abanyeshuri bagiye kwigira mu mashuri afite isuku yakagombye no kuranga abazayigiramo.

Yagize ati “Buriya isuku yo mu bwenge igaragarira ku mubiri, umuntu agasirimuka mu byo yambara, mu byo atekereza no mu byo avuga, ibyo bikazamufasha no gusirimura aho akorera n’aho atuye. Ni muri urwo rwego abana bacu b’abanyeshuri tubatoza umuco mwiza w’isuku kugira ngo bazayikurane”.

Umunyeshuri agomba kugira isuku ku mubiri, ku myambaro ndetse n'aho ari.
Umunyeshuri agomba kugira isuku ku mubiri, ku myambaro ndetse n’aho ari.

Mu igenzura ryagiye rikorwa n’inzego z’ibanze mu bigo by’amashuri hari hamwe hagiye hasangwa abanyeshuri bagifite umwanda bari mu mashuri bari kwiga, ibi bikagaragara nk’ikibazo ku mwarimu wigisha umwana usa nabi ndetse no ku mubyeyi we wamwohereje.

Bamwe mu babyeyi bemera ko hari bagenzi babo barangara ku isuku y’abana babo kugera ubwo bajya no mu mashuri badakarabye cyangwa batafuze imyambaro, gusa ngo ntabwo ari umubare munini.

Aba babyeyi ariko bemeza ko ntawe ukwiye kugira ikibazo cy’umwanda muri iki gihe uburezi bwitaweho ndetse n’isuku y’abanyarwanda muri rusange ishyizwe imbere.

Mugabo Jean Baptiste, ni umwe mu babyeyi barerera muri G.S Gashanda yo mu Karere ka Ngoma. Nyuma yo kugirwa inama n’umuyobozi w’Akarere ka Ngoma abahwitura mu kwita ku isuku y’abanyeshuri, yagize ati “Ni byiza kuba umuyobozi w’akarere aduhwituye ku isuku y’abana bacu kuko koko hari abana bakigaragaraho umwanda. Twe nk’ababyeyi barerera kuri iki kigo tugiye kukiganiraho abo babyeyi tubagire inama bikosore”.

Mu gutoza abanyeshuri umuco w’isuku bamwe mu babyeyi basanga hakwiye uruhare rufatika n’abarimu bagakurikirana isuku y’abanyeshuri, igihe basanze umunyeshuri asa nabi bakamutuma umubyeyi agasobanura impamvu.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka