Ngoma: Ibizamini mu itangwa ry’akazi mu burezi nta kizere bigifitiwe

Bamwe mu basabye imyanya mu kazi ko kwigisha mu karere ka Ngoma baranenga ko hari imyanya yashwizwe ku isoko ariko iminsi y’ikizamini igahora yimurwa ndetse n’imyanya yashyizwe ku isoko ifite abayikoramo kandi ikizamini kitarakorwa.

Abasabye ako kazi ngo bahora basiragizwa ku karere ngo baze gukora ikizamini cy’akazi maze bagasanga ugitanga adahari.

Ikibateye impungenge kurushaho nuko imyanya ihatanirwa kugeza ubu ngo bafite amakuru ko hari abasanzwe bayirimo bashyizweho n’ubuyobozi bw’ikigo kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka bityo bakaba babona ibizamini nubwo byakorwa hagaragaramo kubera.

Ikindi bavuga nuko ngo uku gutinda gutanga ibizamini by’akazi bishobora kuba bifitanye isano no kuba abasanzwe bagakora babarekeramo badakoze ibizamini cyangwa banabikora bakaba babogama.

Habanabakize ni umwe mu batanze amadosiye asaba akazi ariko ngo igihe gishize ari kinini kirenga amezi abiri barategereje umunsi wo gukora ikizamini barawubuze n’uwo babwiwe ntigikorwa.

Yabisobanuye agira ati “Ejo bundi baherutse gutanga amatangazo kuri radiyo ngo ikizamini kiratangwa, tugezeyo tubura umuntu n’umwe ukiduha habe n’ushinzwe uburezi ku’karere”.

Ubwo ianama njyanama y’akarere ka Ngoma yateranaga tariki 30/03/2012, umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngoma ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kirenga Providence, yavuze ko amakosa yakozwe n’umukozi w’akarere ushinzwe uburezi.

Ushinzwe uburezi yatanze amatangazo yo gukora ibizami ariko atabimenyesheje komite ishinzwe itangwa ry’ibizami ndetse n’amadosiye iyo komite ntiyari yayabonye; nk’uko umuyobozi w’akarere w’ungirije yabitangaje.

Umuyobozi w’akarere w’ungirije, Kirenga Providence, yongeyeho ko uwo mukozi wari ushinzwe uburezi yabihaniwe ko kandi basaba imbabazi ku makosa yakozwe.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko abarimu bashyize mu kazi byari ukubifashisha ngo abana batadindira mu masomo ariko ko batigeze babaha akazi kuko nabo bategereje gukora ibizamini kimwe n’abandi maze utsinzwe agahagarikwa akishyurwa igihe akoze ubundi hakajyamo uwatsinze.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Geza réclamations zawe kuri public service commission ibindi ubyihorere bikorere akazi kabo urenganurwe.

DORE INAMA yanditse ku itariki ya: 4-04-2012  →  Musubize

aba bantu ntabwo bazi ko umuntu wize uburezi usaba akazi ko kwigisha nta kizamini akora? ubwo se abo bose ni abatarize uburezi?

ROSE yanditse ku itariki ya: 3-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka