Ngoma: Hari abarezi bagaragaweho gukoresha ibiyobyabwenge mu mashuri

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buranenga bamwe mu barezi mu kigo cy’amashuri cya Mvumba na Gahima bagaragaweho gucuruza ibiyobyabwenge.

Kuva uyu mwaka watangira ikibazo cy’ikoreshwa cy’ibiyobyabwenge mu mashuri cyagiye kiyongera ariko ikibabaje kandi kinatangaje nuko hari n’abarezi, ababyeyi bagaragarwaho gufasha cyangwa kugurisha ibi biyobyabwenge mu mashuri.

Mu nama y’uburezi yabaye tariki 16/02/2012 yahuje umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kirenga Providence n’abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu karere ka Ngoma yavuze ko gukora ibintu nka biriya ari urugero rubi kandi biteye isoni ku murezi.

Atanga urugero ku barezi bagaragaweho ko bacuruza ibiyobyabwenge yagize ati “Hari umwarimu ejo bundi wafatiwe hano imbere y’ibiro by’akarere afite akabido ka kanyanga, sibyo gusa hariya mu ishuri rya Gahima hari umubyeyi wafashwe agurisha abanyeshuri urumogi. Niba ababyeyi bacuruza ibiyobyabwenge murumva uburere duha abana bacu ari ubuhe?”

Yongeyeho ko bibabaje kuba umubyeyi yohereza umwana we ku ishuri abashinzwe ku murera bakaba aribo bamushora mu ngeso mbi.

Indi myitwarire mibi yavuzwe ni abarezi bakopeza abana mu bizamini, abasaba ruswa ngo bahindurire abanyeshuri ibigo nk’uko byagagaragaye muri ES Mutendeli.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka