Ngoma: Abanyeshuri 5 mu kigo cya 12 YBE baratwite

Mu kigo cy’amashuri cya Kirwa kiri mu murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma harabarurwa abanyeshuri batanu batwite inda z’indaro ndetse n’abandi bakekwa ko batwite ariko ntibiremezwa n’abaganga.

Muri aba batanu batwite babiri muri bo biga mu mashuri abanza (primaire) kuri iki kigo cya G.S Kirwa kandi bari munsi y’imyaka 18 y’ubukure. Abandi biga mu mashuri yisumbuye. Nubwo ubuyobozi bw’ikigo bwari bwabemereye gukomeza kwiga bo bahisemo guhagarika kwiga bakazagaruka gusubukura bamaze kubyara.

Igiteye impungenge ni uko abarimu n’abagabo bubatse usanga akenshi aribo batera inda aba banyeshuri; nk’uko ubuyobozi bw’iki kigo n’ubwa akarere ka Ngoma byabivugiye mu nama y’inteko rusange y’akarere yabaye tariki 12/06/2012.

Umuyobozi wa Groupe Scolaire Kirwa, Uwimana Dathive, avuga ko we ibyo yabonye byamuyobeye ariko ngo iki kibazo cyahagurukiwe n’ubuyobozi bw’ishuri ndetse n’ubw’umurenge wa Rurenge.

Ubwo yabazwaga n’abanyamakuru impamvu itera iki kibazo, Uwimana yabisobanuye atya: “Njye rwose ubu byaranyobeye. Gusa ababyeyi nabo nibakurikirane uburere bw’abana babo kuko muri izi nda zose twarakurikiranye dusanga barazitewe bageze iwabo mu ngo”.

Uwimana Dathive, Umuyobozi wa Groupe Scolaire Kirwa.
Uwimana Dathive, Umuyobozi wa Groupe Scolaire Kirwa.

Uyu muyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Kirwa avuga ko ikibazo cy’inda z’indaro muri iki kigo kigenda gifata indi ntera kuko mu mwaka ushize abanyeshuri babiri bonyine aribo bari bahabonetse batwaye inda z’indaro.

Bigaragara ko ababyeyi b’aba bana nabo batinya kubahana kubera kwitiranya uburenganzira bw’abana maze bagatinya kubahana ngo badafungwa ko bishe itegeko rirengera umwana; nk’uko umubyeyi umwe yabitangaje.

Yagize ati “Ibintu byateye ngo ni uburengenzira nibyo birikoze, umwana arambara ubusa wamubwira ati ni uburenganzira bwanjye nawe ukicecekera ngo hato utica uburenganzira bwe .Ejo ukabona aratwite nuko nyine ukabura icyo ukora.”

Nubwo ubuyobozi bwa GS Kirwa bwatanze raporo ku buyobozi bw’umurenge ngo abateye inda abo bana bakurikiranwe, umuyobozi w’umurenge wa Rurenge Muragijemungu Archade atangaza ko bigoye guhamya umuntu icyaha utamufatiye mu cyuho bityo ko abo bantu nta bimenyetso simusiga byari bwaboneke ngo bajyanwe mu nkiko.

Mu gushakira umuti iki kibazo gihangayikishije ababyeyi ndetse n’abarezi, hakozwe inama n’ababyeyi ngo harebwe uburyo bakwita ku bana babo bamenya uko bitwara kandi abana b’abakobwa bagahabwa inyigisho ku buzima bw’imyororokere.

Uretse aba bana batwite, abanyeshuri bo muri iki kigo cya GS Kirwa no mu bindi bigo by’amashuri banegwa imyitwarire yabo aho bivugwa ko benshi mu bana b’abakobwa biyandarika bashutswe n’abagabo cyangwa abarimu babo.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

buriya rero ntabwo inda zindaro ziri ingoma gusa namusanze nuko. kubibaza abayobozi bibigo ntabwo babona ibyo basubiza kuko ahenshi ntibakandagira bahagera rimwe narimwe amakuru ahubwo afitwe nabo bigana

william bigirimana yanditse ku itariki ya: 28-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka