Ngoma: Abakozi ba IPRC East bashoje itorero bahiga guhuza ubumenyi mu gushaka ibisubizo
Abakozi 125 bakora mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro muntara y’Iburasirazuba (IPRC East) bashoje itorero ry’abatoza b’intore, biyemeza guhuza ubumenyi butandukanye bafite mu gushaka ibisubizo by’ibibazo igihugu gifite.
Izi ntore ziyeje kuzakora byinshi birimo no gufasha utishoboye kubona inzu bamwubakira inzu bagashyiramo ibyangombwa byose nkenerwa bivuye mu bumenyi butangirwa muri iri shuri.

Aba bakozi b’iri shuri bafite ubumenyi mu myuga itandukanye irimo ubwubatsi,ikoranabuhanga, ububaji,amashanyarazi n’ibindi bavuga ko bazahuriza hamwe byibuze bakubakira utishoboye inzu wo mu karere ka Ngoma nk’imbuto y’iryo torero.
Mu biganiro batanze kuwa gatandatu tariki 8 Kanama 2015, abakozi b’iri shuri bavuze ko benshi bibazaga ko kubaka igihugu ari ugutanga ubushobozi mu mafaranga ariko nyuma y’inyigisho bakuye mu itorero bamenye byinshi birimo ko n’ubumenyi bafite babuhuje bakiyubakira igihugu.

Sibomana Abas Muhamed,umwe mu bakozi ba IPRC East,avuga ko gukora itorero byamufashije kongera kumenya uruhare rwe nk’umunyarwanda mu guteza imbere igihugu yitanga, akora umurimo we w’uburezi awunoza neza kandi akurikiza indanga gaciro na kirazira z’umuco.
Yagize ati “Muri iri shuri twigisha ibintu bitandukanye,twamenye neza ko kwitanga atari amafaranga ahubwo ubumenyi dufite tuzawuhuza twubakire utishoboye tumuhe inzu irimo byose nkenerwa nkuko twabihigiye mu mihigo y’intore.”

Mu gitaramo cyo kumurika imihigo izi ntore z’abatoza,ziyemeje ibintu bitandukanye birimo kunoza ireme ry’uburezi batanga bigisha muri iri shuri,guhuza ubumenyi mu gukemura ibibazo u Rwanda rufite,guhugura abayobozi b’inzego z’ibanze mu ikoranabuhanga n’ibindi.
Komiseri w’itorero muri komisiyo y’igihugu y’itorero,Umuraza Landrada,mu ijambo rye yasabye aba bakozi kwesa imihigo bahigize gukora kugirango ntibizabe mu magambo gusa ahubwo bizabe no mu bikorwa.
Umuyobozi wa IPRC East,Ing Ephrem Musonera,avuga ko amasomo mu itorero yatumye abakozi basubiza amaso inyuma bareba uko bakoraga akazi kabo maze bahiga kurushaho kukanoza ibyo bongera ireme batanga bigisha amasomo ajyanye n’ibikenewe ku isoko.
Nsengiyumva Irene,umuyobozi mukuru wungirije mu kigo cyo guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro (WDA), asobanura ko amasomo y’itorero afasha cyane mu bumenyi ngiro kuko atuma barushaho kunoza umwuga wabo barangwa n’indangagaciro nyarwanda.
Yabisobanuye agira ati”Itorero ni igikorwa gifasha umuntu hejuru y’ubumenyi ngiro ashobora kuba afite,akagira imyitwarire ikwiye iranga umunyamwuga nyawe .Ibi bikadufasha twihutisha iterambere igihugu cyacu gikeneye.”
Amasomo y’itorero ry’abatoza b’intore z’imyarirwabumenyi za IPRC East,yatanzwe mu minsi itatu,bahabwa ubumenyi ku indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda,batozwa ubwitange,sport n’andi masomo atangirwa mu itorero.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
MBANZIRIZAMIHIGO,NTORE IDATEGWA MUTOZA MWIZA KUBA INTYOZA MUMURIMO ,NDANGAMIRWA ITABITOZWA,MDIRI Y’UBUMUNTU N’UBUNTU.
BA URETSE GATO URI KUNTOZA NZAGUSUBIRA.
KONMEZA IMIHIGO!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
UMUNYESHURI IPRC EAST LEVEL 3 ,CONST.TECHINOLOGY
Iprceast,nkikigo nizeho,nikomereze aho.nzineza ko izahindura byinshi.
bazabe intore mu kazi kabo maze IPRC ikomeze itere imbere muri iyi ntara y’iburasirazuba