Musenyeri Rukamba arasaba ko isomo ry’iyobokamana rihabwa imbaraga mu mashuri

Umwepisikopi ushinzwe uburezi muri Kiriziya Gatolika, Musenyeri Rukamba Filipo asanga kutigisha umwana isomo ry’iyobokamana ari ukumuvutsa uburenganzira bwe akaba anaboneraho gusaba amashuri gushyira imbaraga mu kwigisha isomo ry’iyobokamana.

Ibi Musenyeri Rukamba yabitangarije mu muhango wo gusoza ku rwego rw’iguhugu icyumweru cy’Uburezi Gatolika wabereye mu karere ka Nyamagabe tariki 16/06/2012.

Muri uyu muhango wari wanitabiriwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Biruta Vincent, Musenyeri Rukamba yatangaje ko na Minisiteri y’Uburezi yamaze kwemera ko isomo ry’iyobokamana ryagira imbaraga mu burezi.

Musenyeri Rukamba yagize ati “ Kumenya kubana n’Imana binatuma twumva yuko kutigisha isomo ry’iyobokamana ari ugucuza umwana uburenganzi bwe, gutuma atamenya inzira agomba kunyura.”

Musenyeri yaboneyeho gusaba abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’abarimu muri rusange kwita ku isomo ry’iyobokamana ati “wa mwana niyiga ibintu byinshi ariko umutima ugapfa ntacyo muzaba mumumariye.”

Uyu mwepisikopi ushinzwe uburezi muri Kiriziya Gatolika kandi yasabye abanyeshuri kwiga bakomeje bakamenya ibyo bize neza kugira ngo bazashobore kugirira akamaro igihugu, kiriziya ndetse n’ababyeyi.

Yanasabye abanyeshuri kandi kwirinda kwishora mu busambanyi n’ibiyobyabwenge kuko ubyishoyemo bimutesha agaciro ntiyigirire akamaro cyangwa ngo akagirire igihugu cye na kiriziya.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kwihangana

HAKIZAYEZU LEORD yanditse ku itariki ya: 26-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka