Musanze: Batunguwe n’uko ibyumba by’amashuri bari bitezeho kugabanya ubucucike bitacyubatswe

Abarerera ku ishuri ribanza rya Gashangiro ya kabiri (Gashangiro II) riri mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, bavuga ko batishimiye uko ubuyobozi bwisubiyeho ku cyemezo bwari bwafashe cyo kuhongera ibyumba by’amashuri bari bitezeho kugabanya ubucucike bw’abana.

Ubu ngo agahenge bafite ko kuba abana bicara ari babiri ku ntebe imwe ni uko abo mu mwaka wa mbere uwa kabiri n'uwa gatatu batarasubukura amasomo
Ubu ngo agahenge bafite ko kuba abana bicara ari babiri ku ntebe imwe ni uko abo mu mwaka wa mbere uwa kabiri n’uwa gatatu batarasubukura amasomo

Ikibazo cy’ubucucike bw’abana biga ku ishuri ribanza rya Gashangiro ya II kimaze igihe gihangayikishije ababyeyi baharerera. Kuba iki kigo kiri rwagati aho gikikijwe n’ingo z’abaturage, abana biga bitabasabye gukora urugendo rwa kure.

Umwe mu bahaturiye yagize ati “Bari badusezeranyije kutwubakira ibyumba, mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu bana bacu, bagatangira kwiga bisanzuye. Iki kigo abana biga bapakiye mu ishuri, babyigana ku buryo bukabije; bakitubwira ko bagiye kongera amashuri twibwiraga ko abana bacu baruhutse”.

Arongera ati “Ariko noneho twaje gutungurwa no kumva bisubiyeho kuri icyo cyemezo, ubu turi kwibaza uko bazabasha kwirinda Covid-19 igihe na ba bana bo mu myaka yo hasi bazaba biyongereye ku bari kwiga ubu”.

Ngo hari n’abafite ubutaka bwegereye iki kigo bari bahinze, bahomba imyaka yabo nyuma y’uko bari bijejwe kwishyurwa amafaranga byihuse. Icyo gihe iyo myaka bari bahinze yagombaga gukurwamo amashuri agatangira kubakwa, ndetse basabwa gutanga konti zabo bidatinze, ariko ntibyakozwe.

Hari uwagize ati “Mpafite ubutaka nari narahinzemo karoti, baraje babuha agaciro k’amafaranga y’ u Rwanda miliyoni 10, icyo gihe hari n’izindi mpapuro bansabye kujyana ku murenge nitwaje abagabo bo kunsinyira; twahoragayo, bidateye kabiri baba batubwiye ko batakituguriye”.

Iri shuri ryubatswe rwagati mu ngo z'abaturage
Iri shuri ryubatswe rwagati mu ngo z’abaturage

Ati “Nk’ubu iyo myaka nari nahinze yarangiritse kuko ubwo bayibaruraga bavugaga ko bazahita bayirandura bagatangira gushyiramo amabuye yo kubaka, bituma ntongera gukandagizamo ikirenge, abashumba na bo baboneraho barayiragira. Ibi twabifashe nko kudukinisha no kudutesha umutwe gusa”.

Akomeza agira ati “Ubu ndi kubara igihombo cy’imyaka yanjye yazize akamama ntishyuwe nkabara n’igihombo natewe n’uko kunsiragiza bambwira ko bagiye kunyishyura bakaba barisubiyeho”.

Nibura abanyeshuri 1,200 ni bo biga mu ishuri ribanza rya Gashangiro ya II rifite ibyumba bitarenga 17. Kubera ubuke bwabyo, abarimu bahigisha bategura amasomo bicaye hanze ku mabaraza cyangwa mu busitani bwaryo, kuko badafite icyumba cyabagenewe. Na bo babona ubuke bw’ibyumba by’amashuri ku mubare munini w’abana bahiga ari ikibazo gikomeye.

Umurezi Kigali Today yasanze ategurira amasomo hanze, yagize ati “Ari amasomo, ibizamini, amasuzuma n’ibindi byose umwarimu arirwariza, agashakisha aho yicara yaba ku kabaraza k’ishuri cyangwa mu kibuga kuko tudafite icyumba cyagenewe abarimu, imvura cyangwa izuba iyo bije biraturogoya; twumva bavuga ngo buri kigo kigire icyumba cy’umukobwa n’icyagenewe za mudasobwa; ubwo se ibyo hano byashoboka gute n’abana badafite aho kwigira? Turabangamiwe cyane, byibura ayo mashuri iyo bayongeraho hari icyagombaga kugabanuka kuri izo mbogamizi zose dufite”.

Kongera ibyumba by’amashuri kuri iki kigo ntibyashobotse nyuma y’uko byari bimaze kugaragara ko hakenewe amafaranga y’ingurane arenze ayo akarere kari karateganyije kwishyura aho ibyo byumba byagombaga kubakwa.

Ibi byatumye hashakishwa uko byubakwa ahandi hantu hisanzuye, bifite ubushobozi bwo kwakira umubare munini w’abana cyane ko Umujyi wa Musanze ugenda ukura umunsi ku wundi.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV yagize ati “MINEDUC yari yasabye ko hashakishwa ibibanza bidakoreshwa, akaba ari byo byubakwamo amashuri, kuko amafaranga yo kubaka ibyumba by’amashuri yo yari ateganyijwe ariko ay’ingurane z’abaturage yo ari make. Hari hifujwe kubakwa ibyumba 24 ku ishuri ribanza rya Gashangiro ya II ariko bikagaragara ko bitakwirwaho kuko ari ishuri ryubatse hagati mu ngo nyinshi z’abaturage, no kubabonera amafaranga y’ingurane byari kuba ikibazo kuko yari make”.

Abarezi bategurira amasomo hanze y'ishuri kuko badafite icyumba cyabagenewe
Abarezi bategurira amasomo hanze y’ishuri kuko badafite icyumba cyabagenewe

Uyu muyobozi arakomeza ati “Twifuje kubyimurira mu kindi kigo cyitwa MIPC bijya kwegerana, tuhageze tuzitirwa n’uko aho byagombaga gushyirwa hazagurirwa ikibuga cy’indege. Twashatse ikindi kibanza mu mujyi ahahoze hakorera icyitwaga ONATRACOM, ni ho twabonye hashyirwa ishuri ry’icyitegererezo rizaba rifite ubushobozi bwo kwakira umubare munini w’abanyeshuri cyane ko uyu mujyi wa Musanze ukura umunsi ku wundi”.

Ikibazo nk’iki cyo kuba hari ibigo by’amashuri byagombaga kongererwa ibyumba by’amashuri ariko ntibikorwe kubera kubura ibibanza bidafite icyo bikoreshwa byagombaga kubakwamo cyanagaragaye kuri GS Kampanga, ahagombaga gushyirwa ibyumba 23.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka