Musanze: Abana bata ishuri bakomeje kwiyongera mu muhanda

Abatuye mu Mujyi wa Musanze ndetse n’abakunda kuhagenda barasaba ubuyobozi bw’akarere kugira icyo bukora kuko abana bamaze kwiyongera mu muhanda.

Abana bato bata amashuri muri Musanze bakajya gushaka imirimo ibaha amafaranga
Abana bato bata amashuri muri Musanze bakajya gushaka imirimo ibaha amafaranga

Abo baturage bavuga ko abana bari mu kigero cy’imyaka 7 na 15 bamaze kwiyongera cyane muri uyu Mujyi ku buryo uretse no guta ishuri bahakura n’ingeso mbi irimo nko kwiba n’ibindi bibi.

N’ubwo harimo abaturage bemera ko harimo uruhare rw’ababyeyi mu gutuma abana bata ishuri kuko harimo abababuza kujya ku ishuri kugirango bajye babatwaza ibicuruzwa ku isoko ngo hari n’abana bananirana bakava iwabo nk’abagiye kw’ishuri bakigira mu byabo.

Uwimana Devota acururiza mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze, asobanura ko muri iryo soko hirirwa abana benshi bataye ishuri.

Yagize ati “mbona ari bibi, uzi kujya kwirirwa mu isoko, n’uburere bubi bakuramo bwo kwigira amabandi nta kindi ku buryo jye mbona mwabaca mu isoko bagasubira mu ishuri nta kindi”.

Bamwe mu bana bagaragara mu muhanda mu Mujyi wa Musanze babwiye KigaliToday ko baba baje gushaka amafaranga kandi ko aho bigeze byagorana kugirango basubire mu ishuri.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwamariya Marie Claire, asobanura ko na bo ikibazo bakibonye ahanini bikaba biterwa n’amakimbirane yo mu miryango, gusa ngo barimo kugerageza guhangana na cyo.

Ati “ikibazo twarakibonye, ni muri urwo rwego tumaze iminsi twegera aba bana aho bari tubaganiriza, habayeho ko dusaba abayobozi b’ibigo by’amashuri bagakaza ikayi bahamagariramo abana ku munsi.”

Mu masaha ya ku manywa iyo bamaze kunanirwa usanga baryamye ku mihanda
Mu masaha ya ku manywa iyo bamaze kunanirwa usanga baryamye ku mihanda

N’ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buterura ngo buvuge imibare y’abana bataye ishuri, abaturage bavuga ko atari bake, bakurikije abo babona mu mihanda no ku masoko, kandi igihe cyo kwiga.
Iri barura ariko kandi ngo ribangamirwa no kuba hari ibigo by’amashuri bitanga umubare w’abanyeshuri uri hejuru bidafite, kugirango bahabwe amafaranga menshi agenerwa ibigo by’amashuri.

Ubusanzwe ngo umwana wiga ataha abarirwa amafaranga 1215 RWf ku gihembwe mu gihe uwiga abamo abarirwa amafaranga 5250 RWF.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mwaramutseho neza
mubyukuri birababaje gusanga abana bangana gutyo bari kubungera usanga nababyei ntaruhare bagira muguha abana mukubaha uburere buhagije rwose

elias yanditse ku itariki ya: 9-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka