Muri beza, ntimukeneye amavuta ahindura uruhu - Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame, umuyobozi n’umuryango Imbuto Foundation yahaye abana bafashwa n’uyu muryango imikoro yo guhangana n’ikibazo cy’abangavu batwara inda imburagihe, kurwanya sida ndetse no kwirinda amavuta ahindura uruhu.

Madame Jeannette Kagame hamwe n'abana barangije ingando
Madame Jeannette Kagame hamwe n’abana barangije ingando

Hari mu muhango wo gusoza ingando abana 681 bamazemo iminsi itatu mu rwunge rw’amashuri Mater Dei Nyanza, mu karere ka Nyanza, umuhango wabaye kuri uyu wa gatatu tariki 5 Ukuboza 2018.

Izi ngando ngaruka mwaka zihuza abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bafashwa n’umuryango Imbuto Foundation, zikaba buri kimwe mu biruhuko bisoza umwaka.

Kugira uruhare mu guhindura imibereho y’abanyeshuri bagenzi babo, imiryango yabo ndetse n’abaturanyi muri rusange, ni undi mukoro ndetse uzajya unagenderwaho mu kugena abana bakomeza gufashwa na Imbuto Foundation abari muri izi ngando bahawe.

Madame Jeannette Kagame yahaye abana b'abakobwa inama z'uko bakwitwara mu buzima
Madame Jeannette Kagame yahaye abana b’abakobwa inama z’uko bakwitwara mu buzima

Aba banyeshuri basabwe kugira uruhare mu bikorwa binyuranye, ariko cyane cyane bakibanda ku byugarije abaturage muri rusange, birimo icy’imirire mibi ikigaragara ku bana, icy’isuku nke ikigaragara mu miryango n’ibindi.

Madamu Jeannette Kagame kandi yongeye gusaba aba bana kwirinda gukoresha amavuta ahindura uruhu.

Yagize ati: ”Mwa bana mwe muri beza ntimukeneye ayo mavuta”.

Ubwo yasozaga izi ngando Madamu Jeannette Kagame yongeye kwibutsa aba banyeshuri ko nibita ku biganiro bahawe muri uyu mwaka, uruhare rwa buri wese rukagaragara, bizageza abanyarwanda ku iteramebre rirambye kandi ryihuse, kuko aribo ubwabo bagomba kwishakamo ibisubizo.

Madame Jeannette Kagame
Madame Jeannette Kagame

By’umwihariko ariko yahaye aba banyeshuri umukoro wo guhangana n’ikibazo cy’inda z’imburagihe mu bana b’abangavu ndetse n’icy’ubwandu bwa virusi itera sida.

Ati: ”Ndifuza kandi no kubaha imikoro, umwe muri yo ukaba ari ugukomeza gutekereza ku mubare w’abangavu baterwa inda imburagihe, turebe icyo twakora ngo habeho impinduka.

Ibijyanye n’ubwandu bwa sida byo nta gihe umuntu abivuga bihagije, nagirango mbisubiremo. Muzi ko ikerekezo ari uko muri 2030 dushaka ko sida izaba amateka. Nta kuntu rero twabigeraho twebwe, mwebwe tutabigizemo uruhare.”

Aba banyeshuri kandi batangaza ko ibyo basabwa bagiye kubishyira mu bikorwa kuko nabo batewe ishema no kugira uruhare mu mpinduka nziza z’umuryango nyarwanda.

Mugisha Ambroise wiga mu rwunge rw’amashuri indatwa n’inkesha ati: ”Ni byiza gufasha abaturage kugirango biteze imbere mbese duhindure imibereho yabo. Turabyiteguye rero gutanga umusanzu wacu”.

Hatanzwe ibiganiro bitandukanye kandi byanyuze urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa
Hatanzwe ibiganiro bitandukanye kandi byanyuze urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa

Biteganyijwe ko guhera mu mwaka utaha aba bana bazatangira kujya batanga raporo ku bikorwa nk’ibi bakoze, ndetse zikazaherwaho mu kugena abakomeza gufashwa n’umuryango Imbuto Foundation, naho abatarabyubahirije bakazakurwa ku rutonde rw’abafashwa.

Kuva umuryango Imbuto Foundation watangira gahunda yo gufasha abana b’abahanga mu ishuri ariko baturuka mu miryango ikennye,hamaze gufasha abarenga ibihumbi 8.

Kureba andi mafoto mesnhi y’iki gikorwa kanda AHA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mukorogo rwose yari imaze gufata indi ntera. Kandi biriya byo kwikoroga ni complexe d’inferiorité. Harimo n’ikintu cy’ubujiji. Umuntu warezwe neza muri famille nzima ntahindura Uruguay ngo yigire inzobe

Nina yanditse ku itariki ya: 9-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka