Muhanga: Abaturage barashimwa uruhare bagira mu iterambere

Abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo barashima uruhare abaturage bo mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga bagize mu kubaka ibyumba by’amashuli 72 byubatswe muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 ndetse n’ubwiherero 144 ku runge rw’amashuli rwa Gitarama.

Mu muhango wo gutaha ayo mashuli wabaye ejo, umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, yavuze ko uruhare rw’abaturage muri iki gikorwa cyo kubaka amashuri rungana na 50%, urundi ruhare rusigaye rukaba ari urwa Leta n’abafatanyabikorwa bayo batandukanye.

Mutakwasuku avuga ko abaturage batanze amafaranga miliyoni 48 ndetse n’umuganda wabo wabariwe mu mafaranga miliyoni 24.

Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwali, yavuze ko kuba iki gikorwa cyarabashije kurangira, uruhare runini ari urw’abaturage byerekana ko Abanyarwanda bakunda igihugu cyabo kandi bananga umugayo.

Mu mihigo yashize iki kigo cyari icya nyuma mu mizamukire no kwiteza imbere none ubu cyaje imbere y’ibindi bigo mu kwiyuzuriza amashuri yo mu nyubako zigezweho.

Munyantwali yavuze ko kuba iki gikorwa ari uruhare runini rw’abaturage bigaragaza ko Abanyamuhanga besheje imihigo yo kwihesha agaciro kandi ko imyumvire y’Abanyarwanda itandukanye cyane n’iyo bari bafite mu myaka ishize kuko hari abumvaga ko hari abatagomba kwiga.

Iri shuri ryatangijwe n’abihayimana Gatolika mu mwaka w’1964. Mbere ya Jenoside iki kigo cyabagaho imyaka ine gusa y’amashuri abanza. Nyuma ya Jenoside hongeweho andi mashuri abiri y’amashuri abanza ndetse kiza no gushyirwaho amashuri atatu y’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye.

Umwaka utaha iki kigo kizatangirana n’icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye. Kizaba gifite amashami ane yigisha ibintu bitandukanye byiganjemo amasiyansi. Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye kuri iki kigo bazaba ari 765.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka