Mudasobwa 108000 zigendanwa zimaze gutangwa mu mashuli abanza

Mudasobwa nto zigendanwa zigera ku bihumbi 108 zimaze gutangwa mu mashuli abanza muri gahunda ya mudasobwa imwe ku mwana wiga mu mashuri abanza (One Laptop Per Child).

Izi mudasobwa zose zimaze kugezwa mu mashuli 208 hirya no hino mu gihugu kandi hari ikindi kiciro cya kabiri kigizwe na mudasobwa zigera ku bihumbi 100 zatumijwe na Leta y’u Rwanda; nk’uko bitangazwa n’umuhuzabikorwa w’umushinga wa One Laptop Per Child, Nkubito Bakuramutsa.

Ubwo izi mudasobwa nshya zatumijwe zizaba zamaze gutangwa bitarenze Ukuboza 2012, umubare wa mudasobwa zizaba zimaze gutangwa uzaba ugeze ku bihumbi 208 mu mashuri 236 mu gihugu hose.

Iyi gahunda izagezwa mu mirenge yose y’igihugu uko ari 416 aho nibura amashuri atanu muri buri murenge azashyikirizwa umubare runaka wa mudasobwa; nk’uko bitangazwa n’itangazo rya Goverinoma y’u Rwanda.

Gahunda ya mudasobwa imwe ku mwana yatangijwe na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo gutanga ubumenyi ngiro mu ikoranabuhanga buhereye ku banyeshuri biga mu mashuri abanza.

Ibi bituma abanyeshuri babasha bashyira ibyo biga mu bikorwa cyane cyane mu masomo ya siyansi, imibare n’andi. Bigira kandi uruhare runini mu kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Minisiteri y’Uburezi ikomeje kubaka muri buri kigo ububiko buzajya bufasha gukurikirana amakuru yose ku bijyanye n’izi mudasobwa. Uretse kwifashishwa mu gutegura amasomo muri rusange, ubu bubiko buzajya bwifashishwa mu kugeza integanyanyigisho zikoranywe ikoranabuhanga mu masomo y’imibare, siyansi n’icyongereza.

Si abanyeshuli gusa batekerejweho muri iyi gahunda kuko n’abarimu benshi bamaze guhabwa amahugurwa y’ibanze y’uburyo izi mudasobwa zikoreshwa ndetse n’ikoranabuhanga rikubiyemo.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese ko bazibaha bakongera bakazibambura bimaze iki? urugero nko kuri Ecole Butare Quatolique barazibahaye hashize iminsi bazishyiramoo code ku buryo batazikoresha none ubu barazibambuye

Yvette yanditse ku itariki ya: 12-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka