Mu Rwanda hakozwe ibizamini by’ibaruramari byo ku rwego mpuzamahanga
U Rwanda rwesheje umuhigo wo kwigisha no gukoresha ibizamini ababaruramari b’umwuga ku rwego mpuzamahanga bitwa Certified Public Accounting (CPA) na Certified Accounting Technician (CAT).
Ibi bizamini byakozwe tariki 03-07/12/2012 ni intera ikomeye u Rwanda ruteye mu bipimo mpuzamahanga byemewe ku isi yose mu babaruramari n’abagenzuramutungo. Biteganyijwe ko abatsinze bazamenyekana mu mpera z’ukwezi kwa mbere 2013.
Kuba ikigo gihuza aba babaruramari babigize umwuga mu Rwanda (iCPAR) gitangiye gukoresha ibi bizamini bizakemura ikibazo cy’ababaruramari bo ku rwego mpuzamahanga bacye kigaragara mu Rwanda.

Amasomo aba babaruramari bahawe yateguwe ku bufatanye n’ikigo cyo muri Ireland cyazobereye mu ibaruramari kandi cyemewe na IFAC, dore ko gifite ubunararibonye bw’imyaka isaga 70 muri iyo mirimo.
Ibi bizami byakozwe mu byiciro bibiri, aho abanyeshuri 130 bakoze ibizami byo mu rwego rwa CPA, naho 27 bagakora ibizamimi bya CAT mu gikorwa cyagenzuwe n’Inama y’igihugu ishinzwe ibizamimini mu Rwanda; nk’uko biteganywa n’itegeko numero 11 ryo kuwa 6/5/2008.

Ikigo gihuza aba babaruramari babigize umwuga mu Rwanda (iCPAR) gikoresha uburyo bwo kwiga no kubazwa nk’ubukoreshwa mu bihugu bya Uganda, Kenya na Tanzaniya, hakitabwa cyane ku kugenzura uko amasomo n’ibizamini bitangwa neza mu buryo bunoze.
iCPAR imaze ukwezi yakiriwe mu mpuzamashyirahamwe y’ababaruramari b’umwuga mpuzamahanga (IFAC). Ibi ni ishema ku biga amasomo atangwa n’icyo kigo kuko kuva ubu icyo kigo cyemewe ku rwego mpuzamahanga, ndetse n’abiga amasomo gitanga bazaba bemewe ku isi yose.
Ubu mu Rwanda hari aba baruramari bemewe ku rwego mpuzamahanga 45 gusa. Ibi bigira ingaruka ku maraporo y’ibigo bikomeye mu gihugu kuko bisaba ko raporo y’imari isinywaho n’umu baruramari wemewe kurwego mpuzamahanga kugirango yemerwe.
Ikindi nuko hakunze kugaragara ikoreshwanabi ry’umutungo wa Leta kubera ubushobozi bucye bw’abakozi. Ibi bizamini byitezweho ko bizatuma ibyo bibazo bigabanuka.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ntago abanyamakuru bibeshye bavuze inkuru mpamo nubwambere mumateka y’u Rwanda hatangwa isuzumabumenyi rigamije gugatanga impamyabumenyi kubabaruramari bumwuga rizajya ritegurwa n’ikigo kimwe mu rwanda kibishinzwe aricyo iCPAR abavuga ngo abanyamakuru bibeshye CPA itangwa na KASNEB gusa nibo badafite amakuru yimpamo kuko CPA yatangijwe n’abanyamerika ariko yemerere nibindi bihugu byujuje ibisabwa kuba byatanga iryo suzumabumenyi ariyo mpamvu CPA itangwa na KASNEB ni CPA Kenya itangwa na ICPAU ni CPA Uganda itangwa na NBAA ni CPA Tanzania naho CPA Rwanda ikazajya itangwa na iCPAR gusa.
kubindi bisobanuro wahamagara kuri 0784103930 cyangwa kuri email:[email protected]
Ni ubwa mbere hakozwe ibizamini by’ibaruramari biteguwe n’u Rwanda. ACCA ni iyabongereza naho CPA itangwa na KASNEB ni iya abanyakenya. ntaho abanyamakuru bibeshye kuko nibwo bwambere hakorwa CPA Rwanda kandi niyo nkuru yari igambiriwe.
ESE KUKI UVUGA NGO BWAMBERE? ABANYAMAKURU MWAGIYE MUBA UPDATED? ACCA NA CPA BIMAZE IGIHE KININI BAKORA EXAMENS MU RWANDA RERO SI UBWAMBERE
BE INFORMED PLEASE TO GIVE TRUE INFORMATION