Mu myaka itarenga itatu abana barokotse Jenoside bazaba bamaze kwiga
Umuyobozi wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside Dr Jean Damascene Bizimana, ku munsi wa kabiri w’inama y’igihugu y’umushyikirano ya 16, yavuze ko hari byinshi byakozwe mu kubaka igihugu nyuma ya Jonoside, harimo no kuba abana bayirokotse barabashije kwiga none mu myaka itarenga itatu bakazaba baramaze kwiga.

Mu kigano kigamije ku gusigasira amateka no gusigasira indangagaciro, uyu muyobozi atanze ishusho y’uko igihugu cyibubatse mu nzego zitandukanye nyuma ya jenoside ahereye munzego zitandukanye ahereye mumateka.
Yagize ati “Jenoside igihagarikwa, u Rwanda rwari rwasenyutse burundu, 17/7/1994 hasohotse itangazo rihamagarira imitwe ya politiki itari yaragize uruhare muri jenoside igira uruhare ngo u Rwanda rwongere rwiyubake mu ihuriro ryari ryiswe “Force Democratique du Changement”.
Yabuze kandi ko n’ubwo u Rwanda rwari rwarashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga yo gukumira Jenoside ubwo hari tariki 16/04/1975, Jenoside yarinze iba nta tegeko rihana icyo cyaha mu mategeko y’u Rwanda.
Yagize ati “Itegeko rihana jenoside ryatowe tariki 30/08/1996... hateganywaga ko abakoze ibyaha bashyirwa mu byiciro bitandukanye nk’ abari kubutegetsi bagize uruhare mu itegurwa rya Jenoside, abaturage n’ibindi, bituma abantu badahanwa kimwe”.
Yavuze ko mu 1997 imanza za Jenoside zatangiye, ariko zitangira zigenda gake k’uburyo uwo mwaka haciwe imanza 330 gusa. Hagati y’umwaka 1998 na 2002, haciwe Imanza 8363, maze igihugu kibona ko bikomeje kuriya, byasaba imyaka ishobora no kugera ku 130 ngo izo manza zirangire, bivuze ko abantu abari gusaza batabonye ubutabera.
Byatumye hategekerezwa umuti wava mumuco, maze itegeko rishyiraho gacaca rijyaho mu 2001, gacaca itangira mu 2002, imara imyaka 10, irangira iciye imanza 1,958,634.

Ni imanza zari zifite intego zitandukanye, harimo ukugarura ubumwe bw’abanyarwanda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo yo kurwanya Jenoside yavuze kandi ku ivugurura ry’urwego rw’ubutabera, ahereye mu gutanga ishusho y’uko byari bimeze mbere gato ya Jenoside.
Yagize ati “Mu mpera za 93, urwego rw’ inkiko n’ubushinja rwari rufite abakozi 719. Abari barize iby’amategeko bari 46 gusa. Babiri gusa nibo bari bari bafite PHD, abandi bose batarize iby’amategeko... Ubu nta muntu uri mu nkiko udafite byibura diplome mumategeko”.
Mubutabera kandi Dr Bizimana yibukije ko u Rwanda rwavanye mu mategeko yarwo igihano cy’urupfu, ndetse hajyaho itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside rijyaho mu 2008 ndetse bitanga umusaruro.
Yagize ati “Ubushakashatsi bwa CNLG bwasanze hagati ya 1995 na 2015, ingengabitekerezo yagabanutseho 83,2%. Ubu ntashuri wabonamo ingenga... uretse umuntu nk’umwe cg babiri”.
Yavuze kandi ko mumahanga, ibihugu by’amahanga byagiye byumva uburemere bwa Jenoside kuburyo kuri ubu abantu 23 baciriwe imanza, 19 boherejwe mu Rwanda. ibihugu 9 by’amahanga byatoye itegeko rihanga gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi.
Muburezi, yavuze ko FARG yaatngiye mu 1998, ababana bafashijwe kwiga amashuri abana na za kaminuza, kubury hishyuriwe abana barenga 52,000 amashuri yisumbuye, n’abarenga ibihumbi 15,000 bishyurirwa Kaminuza.
Yagize ati “Ubu hasigaye imibare micye cyane kuburyo muu myaka nk’ibiri cg itatu bose bazaba bamaze kwiga.”
Mu mibereho myiza, hubakiwe imiryango yarokotse Jenoside irenga 28,000 amazu 4123 arasanwa ndetse n’amazu agifite ibibazo azatunganywa.
Dr Bizimana avuga ko mubuzima hamaze kuvuzwa abantu barenga ibihumbi 313 harimo abarwaye indara zidakira.
Kureba andi mafoto menshi y’umunsi wa kabiri w’Umushyikirano kanda AHA
Inkuru zijyanye na: umushyikirano2018
- `Umufuragiro´ andi mananiza ku bagana VUP ataravuzwe mu Mushyikirano
- Tujya muri EAC ntitwigeze dupfukama ngo twinginge – Perezida Kagame
- ’U Rwanda ntirujenjeka ku mutekano warwo’, gasopo ya Perezida Kagame ku bashotoranyi
- Abayobozi bangiza gahunda ziriho bagomba gukurikiranwa, mubikore vuba – Perezida Kagame
- Ikibazo cy’imirire mibi mu bana gikemurwe mu gihe gito – Perezida Kagame
- Dr Sezibera yanyuzwe cyane n’umuziki w’abiga ku Nyundo
- Impamvu Bamporiki asanga abakirwana muri FDLR ari ‘abarwayi’
- Inyungu iri hejuru yagabanyije umubare w’abaka inguzanyo muri VUP
- Umushyikirano uheruka watumye abana 55,533 bari barataye ishuri barisubiramo
- Perezida Kagame ntanyuzwe n’uko bimwe mu bihugu bibaniye u Rwanda
- Umushyikirano uribanda ku ngamba zigamije guhindura imibereho y’abaturage
Ohereza igitekerezo
|
genocide ibaye hashyize 25ans ahangaha uwavutse arangije kaminuza nubwo yaba yarasibiye. farg yakagombye kuba itagitanga minerval rwose nabavutse 2010 murabarihira murumva aribyo