Mu myaka ibiri abanyeshuri bose bagomba kuba bafite mudasobwa
Minisitere y’uburezi, Minisitere y’urubyiruko n’ikoranabuhanga hamwe n’impugucye mu kigo cya Intel barimo gukora igenamigambi ry’uburezi mu Rwanda ritegenya ko mu myaka ibiri abanyeshuri bose mu Rwanda bagomba ku bakoresha mudasobwa.
Iri genamigambi rizatuma abanyeshuri bahabwa uburezi bugezweho nk’ubwo mu bihugu byateye imbere ndetse abanyeshuri bazashobora no kujya biyigisha bakoresheje internet ubu irimo gukwirakwizwa mu Rwanda.
Nubwo gahunda ya One Laptop per Child yafashije abana b’u Rwanda gukoresha ikorana buhanga ngo hari aho abanyeshuri n’abarimu bahawe laptop ntibazikoreshe kubera ko bamwe mu barezi bigishijwe kuzikoresha bagaterera iyo.
Ubu ikigiye kongerwamo imbaraga ni uko abarimu bose bagiye kwigishwa mudasobwa kandi bakazajya bazikoresha igihe cyose mu kwigisha.
Mu nama yiga ku buryo u Rwanda rwateza imbere ikoranabuhanga mu burezi iri kubera mu karere ka Rubavu, Minisitiri w’uburezi Prof. Silas Lwakabamba, avuga ko u Rwanda rutagomba gutera imbere mu bice bimwe ahandi ngo rusigare inyuma, ariyo mpamvu ikoranabuhanga mu burezi ricyenewe mu Rwanda.

Igenemigambi mu gukoresha ikoranabuhanga mu burezi bw’u Rwanda buzatuma uburenzi bw’u Rwanda butera imbere nk’ubwo mu bihugu byateye imbere, kandi bufashe icyerekezo 2020 u Rwanda rwihaye kugeraho.
Kuba abanyeshuri n’abarezi mu mashuri yisumbuye na kaminuza bazajya bakoresha mudasobwa ndetse bakagira na internet bizatuma umunyeshuri ashobora kwiyigisha amasomo menshi arenze ayo mwalimu yamuhaye.
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, avuga ko mu cyerekezo 2020 u Rwanda rwihaye hasigaye imyaka itanu ngo kigere hakaba hacyenewe imbaraga nyinshi mu kugera ku byo rwateganyijwe.
Minisitiri Nsengimana avuga ko imbaraga mu burezi zigomba gushyirwa mu mashuri abanza, ay’isumbuye n’amakuru, kuburyo gukoresha ikoranabuhanga byafasha uburezi kwihuta no gufasha urubyiruko guhanga imirimo no guhangana ku isoko ry’umurimo.
Biteganyijwe ko impinduka zigomba gutangira kuboneka mu gihe cy’amezi atandatu, kandi buri munyarwnada akumva uruhare rwe mu gukoresha ikoranabuhanga mu burezi bwo mu Rwanda.

Igenamigambi riri gutegurwa rigaragaza ko ababyeyi hari byinshi basabwa, abanyeshuri hamwe n’abikorera mu kongera ubucuruzi bw’ikoranabuhanga bagabanya inyungu kugira ngo ababyeyi bashobore kugurira abana babo mudasobwa.
Alex Twinomugisha umuyobozi wa Intel muri Afurika y’Iburasirazuba avuga ko Intel izwi kubera gukoresha mudasobwa nyamara ngo ifasha ibihugu byinshi mu gukoresha ikoranabuhanga mu burezi, ndetse igashoramo amafaranga atari macye kuko mu myaka icumi ishize Intel yashoye akayabo karenga miliyari y’amadolari mu guteza imbere uburezi hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Intel ifite porogaramu ikoreshwa mu burezi mu bihugu 100 ku isi ikaba yakoreshwa no mu Rwanda hagendeye kubyo u Rwanda rwifuza kwigisha hakoreshejwe ikoranabuhanga, ibi bikaba byajyana no guhugura abarezi mu gukoresha ikoranabuhanga kuko iki kigo gisanzwe gifasha abarezi bagera kuri miliyoni 10.
Mu bishobora gufasha u Rwanda mu guteza imbere uburezi birimo ko abana bo mu mashuri abanza yo mu cyaro no mu mujyi bagomba gukoresha mudasobwa ku rwego rungana ndetse n’abarezi bose bakaba bafite mudasobwa bazi no kuzikoresha no kuzigishirizaho.
Kaminuza zo mu Rwanda zirasabwa kongera imbaraga intenet zikoresha kugira ngo abanyeshuri barusheho gukora ubushakashatsi.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ikibazo kinini gituma ikoranabuhanga ridakoreshwa uko bikwiye ni ikiguzi cya computer. Ese iriya gahunda ifite ingamba zikwiye zo kugabanya ibiciro bya computer ku buryo abanyarwanda bafite ubushobozi buciriritse bashobora kuzigura.
ikoranabuhanga mu Rwanda rikomeze kongerwamo ingufu maze rinadufashe kwihuta mu iterambere, nta kintu na kimwe cyiza dushaka gusiga inyuma