MTN yahembye abanyeshuri bane bitwaye neza muri SFB

Sosiyete ya MTN Rwanda icuruza itumanaho yahembye abanyeshuri bane barangije ari aba mbere mu Ishuri rikuru ry’Imari n’Amabanki (SFB) mu rwego rwo kugira ngo iryo shuri rijye ritanga abakozi bashoboye imirimo ku bigo byo mu Rwanda.

Mutesi Patience warangije icyiciro cya kabiri (Masters), hamwe na bagenzi be batatu barangije icyiciro cya mbere (Bachelors): Mugwaneza Olivier, Nyiratwagirimfura Julienne na Semucyo Servillien, babonye amanota ya mbere mu mwaka ushize, bahembwe terefone zo mu bwoko bwa “Black Berry”.

Robert Rwakabogo ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya MTN, yavuze ko iyi sosiyete yishimira uburezi n’ubumenyi butangwa na SFB, ku buryo kunze gufata abakozi muri iryo shuri, kabone n’ubwo baba batararangiza kwiga, bitewe n’ireme ry’uburezi bahabwa.

Buri mwaka uko Ishuri rya SFB rikoze umuhango wo gutanga impamyabushobozi, ritumira ibigo bitandukanye bya Leta n’ibyigenga mu rwego rwo kubijyisha inama ku bumenyi byifuza ku baryigamo, ndetse no kwerekana abarangije kugira ngo bahite bahabwa imirimo; nk’uko Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo, Dr. Papias Musafiri yatangaje.

Yagize ati: “Mu mashuri makuru na za Kaminuza ziri mu Rwanda, nitwe dufite uwo mwihariko wo gukorana n’ibigo kugira ngo dutange ubumenyi bukenewe ku isoko.”

Ku ruhande rw’abahembwe, Mugwaneza Olivier avuga ko telephone ya “Black Berry” yahawe ari igikoresho gitanga ikoranabuhanga rigezweho, aho ashima ko internet izamufasha kumenya amakuru yatuma habaho kwiteza imbere no gufata ibyemezo bitandukanye.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka