MTN Rwanda yahaye ishuri rya Gihundwe icyumba kigisha ikoranabuhanga

MTN Rwanda yatashye ku mugaragaro icyumba kizigishirizwamo ibijyanye n’ikoranabuhanga mu ishuri ryusumbuye rya Gihundwe mu karere ka Rusizi. Icyo kigo ni icya karindwi gifunguwe muri gahunda ya ICT Schools Connect Project.

Nyuma y’ibigo bitandatu byo mu ntara zitandukanye z’igihugu, tariki 17/5/2012 ishuri rya Gihundwe (GS Gihundwe) riri mu karere ka Rusizi ryahawe ku mugaragaro icyumba kirimo mudasobwa 36.

Gahunda ya ICT Schools Connect Project igamije kuzamura iterambere ry’Abanyarwanda binyuze muri gahunda z’ubukungu, uburezi n’ubuzima. Muri gahunda z’uburezi uyu mushinga uzavasha abarimu n’abanyeshuri bo mu mashuri y’isumbuye kugira ubumenyi buhagije kw’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga n’uko ryagirira akamaro urikoresha.

Alphonse Byusa, uyobora inama y’ubutegetsi ya MTN Foundation witabiriye uyu muhango yatangaje ko iyi gahunda barimo ikomeje mu rwego rwo gukomeza gushyigikira uburezi kandi ko ari muri gahunda yo gukomeza kuzamura imibereho myiza cyane ko MTN ari ikigo gikorana n’abaturage.

Gahunda ya ICT Schools Connect Project watangiye muri 2010, umaze kugera mu bigo birindwi ari byo GS Gihundwe, Essa High School y’i Musanze , Ste Bernadette iri i Huye, Kabarondo High School, Ecole Secondaire de Kanombe, Rusumo High School na ESG Rubavu.

Muri rusange hamaze gutangwa mudasobwa zirenga 200 muri gahunda ya ICT Schools Connect Project. Abanyeshuri barenga 5500 n’abarimu 300 bakoresha ibikoresho byatanzwe muri iyo gahunda. Mu mwaka 2010/2011, amafaranga miliyoni 150 yakoreshejwe muri iyi gahunda kandi muri uyu mwaka andi mashuri azagerwaho.

Marie Josee Ikibasumba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka