Minisitiri w’Intebe yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro

Kaminuza yo muri Amerika yitwa California Baptist University (CBU) yashyikirije Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Pierre Damien Habumuremyi impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko (honorary Doctorate Degree in Law) tariki 05/05/2012.

Dr Habumuremyi yari umushyitsi mukuru mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 1000 harimo 12 b’Abanyarwanda barangije mu mashami ya civil engineering, electric, computer engineering na chemistry. Abo Banyarwanda bize kuri buruse izwi ku izina rya Presidential Scholarship program.

Dr Pierre Damien Habumuremyi mu ijambo rye yatangaje ko yitabiriye uyu muhango ahagararaiye Perezida Kagame watumiwe, akaba ashima ubufatanye buri hagati ya kaminuza CBU n’u Rwanda. Yahamagariye Abanyarwanda gushora imari mu burezi hagamijwe kongerwa ubumenyi n’ubuhanga mu Banyarwanda mu kuruteza imbere no kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Dr Pierre Damien Habumuremyi yahamagariye abarangije kwiga muri CBU kugaruka mu Rwanda bagashyira mu bikorwa ibyo bize nk’umusanzu wabo mu kuzamura iterambere ry’igihugu; nk’uko itangazo ryo mu biro bya Minisitiri w’Intebe ribivuga.

Nyuma y’umuhango wo gutanga impamyabumenyi, Minisitiri w’Intebe aherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yakiriwe n’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga muri kaminuza ya California Baptist University.

Itsinda ry’abanyeshuri 60 ryakirije Minisitiri w’Intebe imbyino za kinyarwanda ndetse banamushimira kuba yafashe umwanya wo kubonana nabo.

Abo banyeshuri bagize bati "Turahamya ko ubunararibonye bwa Nyakubahwa Perezida Kagame bwavanye u Rwanda mu icuraburindi rukaba rugeze aho ruri ubu. By’umwihariko turahamya ingufu zashyizwe mu kugeza uburezi ku bana b’u Rwanda. Twijeje ko tuzahira twibuka, dukorera kandi duteza imbere u Rwanda mu bikorwa byacu".

Minisitiri w’Intebe yahaye abanyeshuri 12 ibendera ry’u Rwanda nk’ikimenyetso cyo kubashimira umurimo mwiza bakoze wo kumenyekanisha u Rwanda neza muri kaminuza ya California Baptist University.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Si iriya Kaminuza gusa,ahubwo nanjye iyo ngira ububasha mba narayimuhaye kera kuko Minisitiri w’Intebe wacu ni umugabo w’umuhanga ntangere.Ni akomereze aho tumuri inyuma mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta,maze imihigo yeswe ubutitsa.

maurice yanditse ku itariki ya: 11-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka