Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yasabye abarimu gutanga ubumenyi buherekejwe n’uburere

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, witabiriye ibirori by’umunsi wa mwarimu wizihijwe tariki 02 Ukwakira 2022 muri BK Arena, yasabye abarimu gutanga uburezi n’uburere kuko ari byo bituma abanyuze imbere ye bavamo abantu bahamye.

Mu ijambo rye, yavuze ko ari umwanya mwiza wo gushimira mwarimu uruhare agira mu iterambere ry’Igihugu mu byiciro byose bitandukanye birimo ubuhinzi, ubworozi, ubuvuzi, ikoranabuhanga, ndetse n’ubuyobozi.

Ati “Abo turimo, ibyo dukora byose tubikesha mwarimu kuko ari we uba wabitwigishije bigatuma tubikora neza”.

Minisitiri w’Intebe yashimiye abarimu uburyo bakora akazi katoroshye ko kwigisha bakaba n’abarezi kugira ngo abana babaciye imbere bavemo abantu bahamye kuko baha abana ireme ry’uburezi ndetse n’uburere kugira ngo babe abantu buzuye.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko intego ya mwarimu ari ugutegura umunyarwanda w’ejo hazaza na bo bakazaba abarezi beza bigatuma Igihugu kigira abantu bahamye.

Intego ya Guverinoma y’u Rwanda ni ukugira ubukungu bushingiye ku bumenyi ariko bikagerwaho ari uko mwarimu yabigizemo uruhare rugaragara rwo gutanga uburezi bukwiye.

Abarimu basabwe kurangwa n’ikinyabupfura, isuku ndetse n’imyitwarire myiza kugira ngo abana babarebereho iyo mico myiza.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Valentine Uwamariya, yavuze ko hari ibyo Minisiteri y’Uburezi yagezeho birimo gukoresha ikoranabuhanga mu burezi, kuzamura ireme ry’uburezi ndetse n’umushahara wa mwarimu, yongera gusaba abarezi kongera umuhate mu byo bakora no kunoza neza akazi kabo ka buri munsi.

Ati “Ni byiza ko dukomeza gushyira imbaraga mu burezi kandi natwe nka Leta tukita ku bibazo bikibonekamo kugira ngo akazi dukora karusheho kugenda neza no gutanga uburezi bukwiye”.

Minisitiri Mujawamariya yasabye abarezi guha umwanya uhagije abanyeshuri kugira ngo bakore cyane, kwisuzuma no gusuzuma ubumenyi bahaye abanyeshuri, kwita ku isuku y’ishuri, gufata neza ibikoresho by’ishuri, gukorana cyane n’ababyeyi no gukomeza kubahiriza ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta.

Abarimu batandukanye bagejeje ibibazo kuri Minisitiri w’Intebe harimo ibyo gusaba ko amashuri yigenga yahabwa ibitabo byifashishwa mu kwigisha abanyeshuri. Uwitwa Micomyiza Valentine wigisha ku ishuri ryigenga ryitwa Teta School riherereye ku Gisozi ni we wabajije Minisitiri w’Intebe impamvu amashuri yigenga adahabwa ibitabo by’imfashanyigisho. Minisitiri w’Uburezi asubiza iki kibazo, yavuze ko amashuri yigenga asabwa kugura ibyo bitabo akeneye kuko kugeza ubu bibanza guhabwa amashuri ya Leta.

Undi mwarimu ufite ubumuga bwo kutabona wo mu karere ka Gatsibo yasabye Minisiteri y’Uburezi ko babaha ibitabo byagenewe abatabona kugira ngo bibafashe kwigisha, anasaba mudasobwa kugira ngo zibafashe kwigisha no gutegura amasomo bigisha.

Claudine Gatoya, umurezi mu kigo cya GS Muyange mu Karere ka Kicukiro, yagaragaje ikibazo cy’ubucucike bw’abana bagera mu 110 bigira mu ishuri rimwe igitondo n’ikigoroba, asaba ko iki kibazo cyacyemuka kuko usanga batabasha kubakurikirana uko bikwiriye.

Ikindi kibazo cyagarutsweho ni icyo guhabwa ihahiro ry’abarimu (Mwarimu Shop). Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard, yabasubije ko gushyiraho iduka ryihariye rigenewe abarimu ari ibintu bidashoboka kubera umubare w’abarimu bari mu Gihugu ndetse ko iki kibazo cy’imihahire cyagombye kuba cyaracyemutse kuko ubu imishahara yabo yongerewe.

Hahembwe abarezi bitwaye neza mu myigishirize yabo ndetse n’abakoresheje neza inguzanyo bahawe na Umwarimu SACCO, bahabwa igihembo cya moto na seritifika y’ishimwe.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: "Umwarimu, ishingiro ry’impinduka nziza mu burezi".

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwambereye intangarugero mwatumye MBA uwo ndiwe uyu munsi wanone mwubahwe na nge ngeze m
my mwaka wa gatatu w’uburezi bw’inshuke n’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza mukigo cya TTC Bicumbi ! Murakoze ndi uwo ndiwe kubwimbaraga zanyu ! Imimsi mwiza murakoze!

IRDUKUNDA Fillette yanditse ku itariki ya: 22-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka