Minisiteri y’uburezi ntiyemeranywa n’abapfobya uburezi bw’ibanze mu Rwanda
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’uburezi, Dr Harebamungu Mathias, nyiyemeranywa n’abavuka gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda (9YBE) ntacyo busigira abana kubera ko biga ari benshi.
Dr Harebamungu yemeza ko uburezi butangwa muri 9YBE bushingira ku ireme ry’uburezi ariko batibagiwe ko uburezi bugomba kugera kuri bose. Ngo ni yo mpamvu abibaza ko abana barangiza 9YBE nta bwenge bavanyemo ari ukwibeshya.
Yabisobanuye muri aya magambo: “Ibyo ngibyo Abanyarwanda tugomba kubyivanamo. Dufite uburere ariko turacyafite n’imitekerereze ya gikoloni. Njya nibaza igihe ikibiligi kizatuvira mu bwonko!”.
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC yakomeje asobanura ko amashuli ya 9YBE yatsindishije mu cyiciro rusange (tronc commun/O Level) kurusha na ya mashuli acumbikira abana.

Mu karere ka Nyagatare ibigo biridwi byose bifite 9YBE byatsindishije 100%, kandi ibyo bigo nta n’ubwo ari ibyo mu mujyi wa Nyagatare, ni mu cyaro kure hahandi hataba n’amashanyarazi cyangwa amazi.
Ireme ry’uburezi ririmo ibintu byinshi bigizwe n’inyubako z’amashuli, umwarimu mwiza kandi ushoboye, ibikoresho byo kwigisha ndetse n’ahantu hatuma abana babasha kwiga neza; nk’uko Dr Harebamungu yakomeje abisobanura.
Ati “Tugomba rero kwikuramo imitekerereze ishaje tukayivana mu bantu. Baracyashaka rya shuli ryigamo abana batatu, bane, batanu, ariko twebwe turashaka ko buri mwana yiga”.
Mu Rwanda, 98% by’abarimu bo muri 9YBE babifitiye ubushobozi kandi n’ibikoresho bihagije; abana nabo bafite ibitabo byose bakeneye. Ibi ngo nta handi biba muri Afurika; nk’uko Harebamungu abivuga.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|