MINEDUC yatashye inyubako zizamara imyaka irenga 100 zifashishwa mu burezi
Ministiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura yatashye inyubako za Kaminuza y’u Rwanda zikozwe mu mabuye y’ibirunga, zivugwaho kuzamara imyaka irenga 100 zitarasanwa.

Ministiri Mutimura avuga ko yishimira imyubakire y’aya mazu y’Ishuri rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha iby’ubwubatsi (SABE), asaba abazaakoreramo kuyabungabunga akagumana ubwiza zifite.
Ni inyubako ziri ku mirongo ibiri ifite imitwe y’amazu 15, zubakishijwe amabuye y’ibirunga n’isima guhera hasi kugeza ku bisenge byazo.

Umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi muri Ministeri y’Uburezi, John Niyibizi ari nawe muhuzabikorwa w’umushinga wubatse izo nyubako, avuga ko zikomeye ku buryo zizamara imyaka itari munsi y’100.
Ati "Izi nyubako zizigirwamo n’abanyeshuri bagera kuri 600 biga iby’ubwubatsi, ariko harimo n’ibiro by’abakozi ba Kaminuza ndetse n’ibyumba by’ikoranabuhanga".
Aya mazu yubatswe n’Abafaransa bagejeje hagati bayaha Abashinwa, hifashishijwe inkunga ingana na miliyari 7.3Frw yatanzwe na Banki Nyafurika itsura amajyambere (BAD).

Uretse inzugi n’amadirishya byakomotse mu mahanga, ibindi bigize inyubako ni isima, amabuye y’ibirunga n’amarangi bikomoka mu Rwanda.
Kaminuza y’u Rwanda ivuga ko izi nyubako zizatangira kwigirwamo mu kwezi gutaha kwa Mata k’uyu mwaka, kandi zikazajya zisurwa na ba mukerarugendo.

Ohereza igitekerezo
|
Ni byiza pe!Aka ni agashya rwose!
Izi nzu zirasobanutse rwose!Ibi bifitanye isano na made in Rwanda .Tugumye gutekereza cyane mu guhanga udushya tubyaza umusaruro iby’iwacu nk’amakoro!