MINEDUC yahagurukiye kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside mu Banyeshuri

Minisiteri y’Uburezi yakanguriye Ibigo by’amashuri mu byiciro bitandukanye by’Uburezi gutegura umunsi wihariye wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 24 mu mashuri yabo.

Dr Munyakazi Isaac Umunyamabanga wa Leta muri Mineduc ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye
Dr Munyakazi Isaac Umunyamabanga wa Leta muri Mineduc ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye

Ibi ngo bigamije kwibuka, abanyeshuri ndetse n’abarezi bazize Jenoside nk’uko Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr Munyakazi Isaac yabitangaje mu itangazo Mineduc yasohoye kuri uyu wa Kabiri.

Yagize ati” Uruhare rwa mbere rw’uburezi mu gukumira Jenoside, ni ukwigisha abana b’Abanyarwanda kwitandukanya burundu n’ingengabitekerezo yayo.”

Akomeza agira ati” Nyuma y’ibyo basobanurirwa impamvu yo kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bakanakangurirwa kuzirikana Ubutwari bw’Ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zayihagaritse, batirengagije n’abandi baranzwe n’ibikorwa by’indashyikirwa nk’abarinzi b’igihango.”

Ni muri urwo rwego Mineduc yakanguriye abanyeshuri bose bagiye kujya mu biruhuko by’igihembwe cya mbere, kuzitabira gahunda zose zo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 24,

Zimwe muri izo gahunda harimo kwegera abayirokotse bakabakomeza, kwitabira ibiganiro bizatangwa mu gihe cyo kwibuka, ndetse banitabira gahunda zo gukora isuku ku nzibutso zitandukanye zibaturiye.

Insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi ni ‘’Ukwibuka twiyubaka”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka