MINEDUC irasaba RNCU kongera imbaraga mu bikorwa biri mu nshingano yahawe

Minisitiri w’uburezi, Dr Biruta Vincent, arasaba abakozi ba komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO (RNCU) kongera imbaraga mu bikorwa biri mu nshingano yahawe birimo uburezi muri rusange, uburezi bwihariye, ubumenyi n’imibanire y’abantu, ikoranabuhanga no gukurikirana amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rugomba gushyiraho umukono.

Dr Biruta yabisabye mu nama yagiranye n’abakozi ba RNCU tariki 29/12/2011 mu rwego rwo kuganira n’abakozi ba Minisiteri y’uburezi n’ibigo bishamikiye kuri iyo minisiteri mu rwego rwo ku menyana, ku menya ibikorwa biriho, ibibazo byihutirwa ndetse no kubafasha gushakira hamwe ibisubizo.

Muri iyo nama hafashwe umwanzuro ko abakozi bashinzwe imari muri RNCU bafatanije n’abashinzwe imari muri minisiteri y’uburezi bakihutisha imikoreshereze y’ingengo y’imari.

Bahizi Eliphaz, Umunyamabanga Uhoraho wa RNCU, yibukije ko mu nshingano za RNCU harimo guteza imbere uburezi ubumenyi bwa muntu, ikoranabuhanga, umuco n’itangazamakuru.

Ingingo ya gatatu y’amasezerano mpuzamahanga yashizeho UNESCO tariki 16/11/1945, isaba buri gihugu kiri muri UNESCO kugira Komisiyo y ‘Igihugu ikorana na UNESCO.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka