MINEDUC ifatanyije na WDA bavuguruye imyigishirize y’imyuga n’ubumenyingiro
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Nzeli 2017, Minisiteri y’uburezi yatangije ku mugaragaro ibizamini ngiro (Pratique) mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ya Leta n’ay’ayigenga.

Ni igikorwa cyatangirijwe mu ishuri ry’imyuga rya Saint Joseph, riherereye i Nyamirambo, mu Murenge wa Rwezamenyo, mu Karere ka Nyarugenge.
Cyatangijwe n’Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, Olivier Rwamukwaya afatanije n’umuyobozi mukuru wa WDA, Gasana Jérôme.

Muri uwo muhango Rwamukwaya yakanguriye abanyeshuri basoza icyiciro rusange kuzitabira kwiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro bakayiga bayakunze, ngo kuko atanga amahirwe menshi ku isoko ry’umurimo.
Agashya muri ayo masomo ngo ni uko, guhera umwaka utaha umwana azajya yiga ikintu kimwe(Umwuga umwe), akakimenya neza, akazajya anahabwa impamyabumenyi nyuma ya buri mwaka arangije.
Ibyo ngo bizatuma Umunyeshuri urangije kwiga ikintu kimwe, ashobora guhindura akiga ikindi, kandi na cyo akakinononsora akazajya ku isoko ry’umurimo ashoboye.








Photo: Muzogeye Plaisir
Ohereza igitekerezo
|