Miliyari 2.7 zigiye gushyirwa mu mishinga yo kwigisha urubyiruko imyuga

Amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari ebyiri na miliyoni 700 agiye gushyirwa mu bigo cyangwa inganda zikora ibintu bitandukanye kugira ngo byakire urubyiruko na rwo rwige imyuga ijyanye n’ibihakorerwa kugira ngo ruzabashe kwikorera cyangwa rubone akazi.

Umuyobozi wa WDA, Pascal Gatabazi, avuga ko bakomeje gushaka uko imyuga n'ubumenyi ngiro birushaho gutezwa imbere
Umuyobozi wa WDA, Pascal Gatabazi, avuga ko bakomeje gushaka uko imyuga n’ubumenyi ngiro birushaho gutezwa imbere

Byatangajwe ku itariki 01 Werurwe 2019, ubwo ba nyiri ibyo bigo bari mu gikorwa cyo gusinya amasezerano ajyanye n’iyo nkunga batewe, akaba ari amafaranga Banki y’isi yahaye u Rwanda muri gahunda zo gufasha urubyiruko kumenya imyuga yarufasha kwiteza imbere.

Iyo nkunga inyuzwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA), ari na cyo kigirana amasezerano n’ibigo 91 byayihawe ku ikubitiro, igikorwa cyanitabiriwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura.

Minisitiri Mutimura yavuze ko icyo gikorwa ari inkunga ikomeye mu gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo gushakira imirimo urubyiruko.

Yagize ati “Ibi bizatuma urubyiruko rwiga imyuga ruba rwinshi, bikazafasha Leta kugera ku ntego yayo yo kuba nibura abantu miliyoni 1.5 bazaba babonye imirimo kugera muri 2024. Ni ukuvuga ko buri mwaka hazajya hatangwa nibura imirimo ibihumbi 2114 idashingiye ku buhinzi”.

Minisitiri Mutimura avuga ko uwo mushinga uzafasha Leta kugera ku ntego zayo
Minisitiri Mutimura avuga ko uwo mushinga uzafasha Leta kugera ku ntego zayo

Mutimura yagize ati “Turashima cyane iki gikorwa kuko muri iki cyiciro cya mbere hazahugurwa abantu 4500, hakaba kandi hari n’icyiciro cya kabiri na cyo twifuza ko cyatangira bidatinze. Turahamya ko mu gihe kiri imbere tutazongera gukenera urubyiruko ruva mu bihugu duturanye ngo ruze gukora imirimo iwacu”.

Habineza Emmanuel ukuriye uruganda rukora imyenda, TAI Rwanda, ruri i Rwamagana, avuga ko iyo nkunga bahawe izagira akamaro kuko izasiga babonye abakozi bahagije b’uruganda kandi b’abahanga.

Ati “Baduhaye inkunga ya miliyoni 100Frw, tukaba duteganya guhugura urubyiruko 100 mu gihe cy’amezi ane kandi 70% muri bo tukazahita tubaha akazi. Abo bazaza biyongera ku bandi 150 twari dufite bityo dukore byinshi tubashe guhaza isoko”.

“Mbere twahuguraga abakozi ku giti cyacu bikaduhombya kuko uwiga hari byinshi yangiza. Iyi nkunga rero ije ikenewe kuko izadukuriraho cya gihombo twagiraga, cyane ko guhugura umuntu umwe nibura byatwaraga amafaranga ari hagati y’ibihumbi 800 na miliyoni imwe”.

Bamwe mu bitabiriye umuhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano bafashe ifoto y'urwibutso
Bamwe mu bitabiriye umuhango wo gushyira umukono kuri ayo masezerano bafashe ifoto y’urwibutso

Umuyobozi wa WDA, Pascal Gatabazi, yavuze ko nubwo ari abantu benshi bazafashwa kumenya imyuga bidahagije kuko ababikeneye bagihari.

Ati “Uyu mushinga umwe ntuhagije ngo abakeneye guhugurwe babe barangiye, Leta izakomeza gushaka imbaraga kugira ngo imishinga myiza nk’iyi izakomeze”.

Ibigo bibona inkunga muri uwo mushinga wiswe SDF (Skills Development Fund), ababikuriye bandika imishinga yabo bakayigeza muri WDA, noneho hakabaho gutoranya izaterwa inkunga nyuma y’igenzura ry’aho bakorera n’ibyo bakora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka