Menya Niyonkuru umusizi w’imyaka 9 wigaruriye Whatsapp mu minsi ibiri
Abantu bibaza umwana w’imyaka 9 umaze kumenyekana mu nganzo y’indirimbo n’imivugo, akaba yaramamaye cyane ubwo Madamu wa Perezida wa Repubulika yamwishimiraga cyane mu birori byamuhuje n’abana abifuriza noheri nziza n’umwaka mushya muhire wa 2019.

Video y’uyu mwana avuga umuvugo yahise ijya ku mbuga za whatsapp n’izindi z’abantu benshi yamamara mu minsi itarenga ibiri, bituma Kigali Today tubasurira uyu mwana. Umunyamakuru wacu yamusanze ku karere ka Nyamasheke maze baraganira byinshi hamwe n’umubyeyi we.
Niyonkuru Fabrice ni umwana uvuka mu mudugudu wa Nyagashinge, akagari ka Mubumbano, Umurenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke mu ntara y’u Burengerazuba. Ku babyeyi be Byukusenge Vestine na Nzabihimana Alfred bombi b’abahinzi akaba ari umwana wa kabiri muri batatu babyaranye.
Uyu Vestine avugako umugabo wakabaye ari se atamwemera ngo nta n’ubwo yigeze amwiyandikishaho ku buryo nyina ari we wenyine wishakaho buri kimwe cyo gutunga uyu mwana.
WATCH: Fabrice Niyonkuru from Nyamasheke district recites a poem during the Children's End of Year Party hosted by First Lady, Jeannette Kagame at @UrugwiroVillage . pic.twitter.com/t9mnWTA4Bf
— The New Times (Rwanda) (@NewTimesRwanda) December 10, 2018

Uko ari abana batatu bavukana, uwakabaye yitwa se yemeramo umwe gusa ndetse se na nyina baratandukanye umwe akomeza ubwe buzima icyakora Niyonkuru abana na nyina mu rundi rugo yashatsemo.
Niyonkuru ubu yiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza ku ishuri Mutagatifu Catherine-Nyamasheke.
Nyina avuga ko ari umwana uhora asoma ibitabo.Yatangiye ibyo kugerageza guhimba imivugo afite imyaka 6 cyane cyane agahimba uturirimbo iyo yumvaga ko Perezida wa Repubulika yasuye akarere kabo, ariko nyina wamukurikiraniraga hafi akabona ari iby’ubwana ntabihe agaciro ndetse rimwe na rimwe akamucyaha.
Ati ”yabitangiye afite imyaka 6 yakumva ngo Perezida yaje agashaka kujyayo ngo nawe afite akaririmo yamuririmbira nkabona ari ibintu by’ubwana simbihe agaciro, bitewe n’ubuzima nabonaga mbayemo nkavuga nti uyu arahinguka ku karere ngo agiye kuririmbira Perezida? Ndamwihorera mera nk’umuzimirije impano muri iyo myaka ye.”

Impano ya Fabrice yamenyekanye bwa mbere mu matora y’umukuru w’igihugu, ubwo Nyakubahwa Perezida wa repubulika yiyamamarizaga kuyobora igihugu mu matora, umwaka ushize.
#NiyonkuruFabrice, an eminent artist at such a young age. Thanks to whoever took this video! @Rachelmugabo pic.twitter.com/FIFPf8mW0e
— Jean Noel Mugabo (@jnmugabo) December 11, 2018
Amashusho(Video) ya mbere y’uyu mwana icyo gihe yagaragaye uwo mwana ahagaze ku muhanda avuga umuvugo, awutura Perezida.
Yagiraga ati “Ndavuga wa musaza, simvuga ka gasaza, ndavuga wa musaza waduhaye imihanda, amashuri amashanyarazi,…tora Paul Kagame”.
Iyo video yahise itangira gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga nka Whatsapp, Instagram na Twtter.
Kuva icyo gihe abantu batangiye gushaka kumenya uyu mwana uwo ari we
Kuri iyi nshuro, mbere yo kujya i Kigali guhura na Madamu wa Perezida wa Repubulika tariki 09 Ukuboza 2018, Fabrice ngo yabanje guhimba umuvugo we nk’uko bisanzwe aza kubwira nyina ngo amuhe urupapuro yandikaho kandi ngo amuherekeze ku karere ajye kuwereka abayobozi.

Nyina yaje kubimwemerera anamugurira urupapuro rwo kwandikaho birangiye bajya kukarere maze umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza aramwumva amwemerera ko bazajyana I Kigali.
Igihe cyarageze baragenda ageze yo ashimisha madamu Jeannette Kagame n’abandi bari aho.
Icyakora Umubyeyi wa Niyonkuru avuga ko ubu buhanzi busa nk’aho bwamusubije inyuma gake mu masomo kuko arangiza umwaka wa kane w’amashuri abanza, yabonye umwanya wa kabiri n’amanota 78,7% icyakora ngo mbere yabaga uwa mbere gusa.
Niyonkuru ahimba indirimbo n’imivugo icyakora byose biracyari mu mpapuro nta na kimwe kiratunganywa.
Niyonkuru uvuga ko yashimishijwe cyane no kuba yaraganiriye na madamu wa Perezida wa Repubulika ndetse akanamuterura mu birori yateguye byo kwifuriza abana noheri nziza n’umwaka mushya muhire.
Niyonkuru kugeza ubu utarahitamo neza icyo aziga nagera hejuru, avuga ko inzozi ze ari ukuzaba Visi perezida wa Repubulika namara kwiga. Icyakora ngo ababazwa n’uko se na nyina batumvikana ndetse na se atamwemera akaba abona ibyo byazaba imbogamizi ku myigire ye.
Abajijwe icyo azaba narangiza amashuri yagize ati “Umuyobozi ushinzwe intebe mu biro bya Perezida cyangwa visi perezida kuko ariyo ntego mfite”.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madamu Mukamana Claudette yavuze ko bagiye kumuhuza n’abandi bahanzi bamaze gutera imbere kugira ngo impano ye izamuke.
Icyakora uyu muyobozi akaba yanongeyeho ko bagiye kwihutira gukemura ibibazo by’amakimbirane agaragara hagati y’ababyeyi be kugira ngo atazagira ingaruka ku mpano ye.
Ati “icyambere tugomba kumufasha ni ukumuhuza n’abandi bahanzi babimenyereye bazi n’uburyo bikorwamo”.
Akomeza agira ati “iwabo hari ibibazo bitandukanye by’imibereho bishobora gutuma impano ye igwingira ari nayo mpamvu akarere kagiye kureba icyo kabikoraho”.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Uwo mwana afise kazoza keza k’ubuzima bwiwe n’igihugu intambamyi nayo makimbirane ari mu muryango abayobozi n’ababanyi bafashe uwo mwana kugira impano yiwe ntizimangane.Courage fabrice
Ntimureba imbuto z’ubuyobozi bwiza, mureke babandi bakubitaga abana ku bikuta!
Courage Fabrice !"umwana wanzwe niwe ukura" uwo ni umunyarwanda. Bibiriya iti "Imana ni ise wímfubyi n’abapfakazi" Fabrice yabaye umu star ise araje yigaragaze ngo umwana wanjye yateye imbere ndabona azagera kure kuko afite amahirwe pe. ahubwo se naze vuba ataratakara mu nzira kuko umwana yabonye umuhanda