Mbogo: Beretswe ko hari amahirwe menshi yo gutera imbere

Abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya Mbogo riherereye mu murenge wa Kigoma mu karere ka Huye, barasabwa kwiga bashyizeho umwete no kwigira ku bababanjirije muri iryo shuri, kandi ko hari amahirwe menshi yo gutera imbere.

Babisabwe n’ihuriro ry’abanyeshuri bize mu ishuri ryisumbuye rya Mbogo, ubwo basubiraga kurisura ku cyumweru tariki ya 14 Nyakanga 2019.

Abize muri ES Mbogo, baganiriye n’abanyeshuri biga muri iri shuri babasangiza uko bari babayeho mu gihe bigaga kuri iryo shuri, none ubu bakaba baravuyemo abayobozi ndetse n’abikorera mu bigo bitandukanye.

Byukusenge Antoine uhagarariye abanyeshuri bize muri ES Mbogo, avuga ko intego nyamukuru yo gusubira gusura ishuri bizeho ari ugufasha abanyeshuri bahiga ubu kumva ko aho bari ari heza kandi ko bagomba kuhabyaza umusaruro bagategura imbere habo heza, no kubereka ko bashima aho bavuye, bityo bigafasha abahiga gutekereza uko bahateza imbere.

Byukusenge avuga ko nk’abantu banyuze muri iri shuri bafite gahunda y’igihe kirekire yo kuriteza imbere uko bashoboye, by’umwihariko bagafashga abanyehuri baryigamo guharanira gutera imbere.

Abanyeshuri ba ES Mbogo bari bishimiye kwakira bakuru babo
Abanyeshuri ba ES Mbogo bari bishimiye kwakira bakuru babo

Agira ati “Dufite gahunda irambuye kuri iri shuri kugira ngo turifashe gutera imbere, cyane cyane duhereye aho ryadukuye tukaba abagabo, tukifuza ko na barumuna bacu baba abagabo. Ikindi dufite abantu banyuze hano bavuyemo abantu bakomeye, harimo abadepite, abantu bakomeye mu nzego zitandukanye, ibi rero abana bakabifatiraho urugero kugira ngo bumve ko nabo ejo hazaza bazaba aria bantu bakomeye”.

Abanyeshuri biga muri ES Mbogo bavuga ko bajyaga bibwira ko kuba ishuri ryabo riherereye mu cyaro cyane, byazabagiraho ingaruka zo kudatera imbere.

Ishimwe Delphine wiga mu mwaka wa gatandatu HEG, avuga ko kuba basuwe na bakuru babo byabongereye umwete no kurushaho gukunda ishuri ryabo.

Ati “Ntabwo nshobora kugira ipfunwe ry’uko nize ku kigo kiri mu cyaro, ahantu hose ndi ngomba kuba nkishimiye, kuko nubwo kiri mu cyaro, kinyigisha ibintu by’ingenzi. Mu bantu badusuye harimo abayobozi, biranyereka ko mu minsi iri imbere nzaba ndi umuyobozi nanjye”.

Abize i Mbogo bari bafite ubwuzu bwo guhura n'abarimu babigishije
Abize i Mbogo bari bafite ubwuzu bwo guhura n’abarimu babigishije

Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Mbogo Athanase Mbonyumuvunyi, avuga ko ubuhamya bw’abarangije muri iri shuri bwubatse abanyeshuri bakihiga, bikaba bigomba kubigisha guharanira kugera ku ntego kabone n’iyo haba hari imbogamizi bahura nazo.

Ati “Icyo byakwigisha umwana ni uko igihe hari imbogamizi ahuye nazo, bitamuca intege kuko hari n’abandi bazinyuzemo kandi bakabasha kubyitwaramo neza”.

Mu rwego rwo gutera abandi banyeshuri ishyaka ryo kwiga, abize muri ES MBogo banahembye bamwe mu banyeshuri bagize amanota meza muri iki gihembwe cya kabiri kigiye kurangira.

Abize muri iri shuri kandi banaryemereye inkunga yo kubakira abanyeshuri ibibuga by’imyidagaduro, kubabonera ibyuma bitanga umuziki, ndetse no kubakorera ubuvugizi kugira ngo bimwe mu bibazo iri shuri rigifite nabyo bishakirwe umuti.

Ishuri ryisumbuye rya Mbogo ryatangiye mu mwaka wa 1993, icyo gihe rikaba ryarigishaga icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye gusa.

Guhera mu mwaka wa 2011 ryatangije icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye mu ishami ya HEG (History Economics and Geography), naho mu mwaka wa 2016 riza kongeraho ishami rya MCE (Mathematics, Computer and Economics), ubu rikaba rifite abanyeshuri barenga gato 300 mu byiciro byombi.

Batemberejwe ahahoze amashuri bigiragamo
Batemberejwe ahahoze amashuri bigiragamo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Nshimiye buri wese waduhaye igitekerezo ndetse namwe mwese mwemeye gufatanya natwe muri uru rugendo rwo kwegera ES Mbogo yatureze!
Imana ibahe umugisha!
Ibikorwa birakomeje!

BYUKUSENGE Antoine yanditse ku itariki ya: 16-08-2019  →  Musubize

Ni iby’igiciro kinship gusubira kureba aho warerewe.Natwe barumuna Bantu tubari inyuma.

Sindayigaya joseph yanditse ku itariki ya: 17-07-2019  →  Musubize

iki gikorwa ni inyamibwa murabo gushimirwa, kwibuka aho mwanyuze ni ingirakamaro, harabana muteye courage zo kwiga bashyizeho umwete,mukomereze aho

apoll yanditse ku itariki ya: 16-07-2019  →  Musubize

Tubarinyumaa

Ntarwokuvuga Emmanuel yanditse ku itariki ya: 16-07-2019  →  Musubize

Imana ibahe umugisha kuba basubije amaso inyuma bakibuka ahobarerewe.nanjye nkuwahavukiye niteguye fufatanya nabo.nimero bambonaho niyi:0725012870/0780529138

Ntarwokuvuga Emmanuel yanditse ku itariki ya: 16-07-2019  →  Musubize

Ecole Secondaire Mbogo ni ishuri riherereye mucyaro ariko abahize bahavomye ubumenyi kuburyo ubasanga hirya no hino mu gihugu no hanze y’u Rwanda ari abantu bakomeye. Turashimira abarezi bitanze batizigama kugira ngo tugere aho tugeze.Gusa burya umurezi ntiwabona icyo umuhemba Imana yo mu ijuru ibahe umugisha. Imihigo irakomeye kandi irashoboka

Ambroise yanditse ku itariki ya: 16-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka