Leta n’abikorera biyemeje gufatanya kuzamura ireme ry’uburezi

Ku wa gatatu tariki 11 Ukuboza 2019, mu Mujyi wa Kigali habereye inama igamije guhuza imbaraga mu kongera ireme ry’uburezi. Iyo nama yahuje Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC), Amashuri yigenga, n’abandi bashinzwe uburezi.

Abari bahagarariye ibigo by’abikorera baremeza ko hakiri inzira ndende ariko biteguye gukomeza gufatanya na Leta kugira ngo ireme ry’uburezi rirusheho kuzamuka ku kigero gishimishije.

Abitabiriye inama yahuje MINEDUC n’abikorera bagiranye ibiganiro bitandukanye bigamije guhuza imbaraga mu kuzamura ireme ry’uburezi by’umwihariko bagashyira imbaraga mu kongera amashuri y’inshuke ku buryo umwana azamuka neza mu bumenyi ndetse agatanga umusaruro mu gihe ageze ku isoko ry’umurimo.

Uhagarariye amashuri yigenga mu Rwanda, Dr Usengumuremyi Jean Marie Vianney yabwiye Kigali Today ko bafite uruhare runini mu burezi ndetse ko biteguye gusenyera umugozi umwe mu guteza imbere umusaruro uturuka mu burezi.

Dr Usengumuremyi Jean Marie Vianney yavuze uko abona iyi gahunda ya Minisiteri y’Uburezi ndetse n’imbaraga bagiye gushyiramo nk’abafite ibigo by’abikorera.
Yagize ati “Nk’uko byasabwe na Minisiteri y’Uburezi cyane cyane mu bijyanye n’uburezi, pre –primary schools, biriya bijyanye n’amashuri y’inshuke (gardienne) ibigo byigenga (private sector) amashuri yigenga, twamaze kwiyemeza ko byibura aho ishuri riri ryigenga ryagerageza gushyiraho icyumba kimwe cyangwa bibiri cyafasha abana bari aho ngaho”.

Dr Usengumuremyi hari ibyo asaba Leta kugira ngo bagere ku ntego.
Ati “Ni byo twahoze dusaba Ministeri y’Uburezi (MINEDUC) y’uko twafatanya tukaganira tukarebera hamwe uburyo byakorwamo kuko twe nk’ibigo byikorera twiteguye gutanga umusanzu wacu”.

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubukerarugendo (UTB) Dr Callixte Kabera asanga ubufatanye ku bigo byigenga ndetse n’ibigo bya Leta bushoboka cyane kuko basanzwe bakorana mu burezi.

Ati “Ireme twifuza mu burezi ntabwo ryakwitirirwa igice kimwe ahubwo aho uburezi hose butangirira mu mizi ni ukuvuga kuva umwana akivuka kugeza igihe akuriye ndetse arangije na kaminuza”.

Dr Kabera yongeyeho ati: “Ni ngombwa ko habaho ubufatanye hagati ya Leta n’ibigo by’abikorera kugira ngo ibyo twifuza kugeraho bigerweho vuba. Rero birasaba ko twihuta, twe turiteguye nk’uko dusanzwe dukorana n’ubu turiteguye”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, Dr Munyakazi Isaac, avuga ko uburezi busaba kubushoramo byinshi cyane kugira ngo bugere ku rwego rushimishije ari na yo mpamvu hakenewe ubufatanye ku bigo bya Leta ndetse n’abikorera.

Dr Munyakazi ati “Uburezi busaba byinshi, cyane cyane iyo tuvuga ireme ry’uburezi hari byinshi biba bikenewe kugira ngo bigerweho, harimo amashuri ahagije, igitabo kuri buri mwana, abarimu bashoboye, amashuri y’imyuga bijyanye na practical training, Laboratwari n’ibindi.

Dr Munyakazi Isaac yongeyeho ati “Ingengo y’imari y’igihugu itanga 16% kandi ntahagije kuko ntiyakemura ibyo byose ari yo mpamvu buri mwaka ingengo y’imari mu burezi igenda yiyongera kugira ngo tubashe gutanga ireme ry’uburezi rikwiye”.

Ministeri y’uburezi yifuza gukorana n’ibigo by’abikorera, Dr Munyakazi Issac akaba yabwiye abahagarariye ibigo byigenga ati “Ni ngombwa ko imiryango itari iya Leta yumva uruhare twagize mu iterambere rirambye ry’igihugu. No mu burezi dukeneye imbaraga, ni ngombwa ko twongera imbagara mu bufatanye mu kubaka amashuri, gutanga amafaranga mu ikoranabuhanga. Aho hose tugomba guhuriza hamwe ubushobozi kugira ngo tugere ku ntego twiyemeje”.

75% by’abana bakagombye kuba baratangiye amashuri y’incuke ntibakandagiye mu ishuri. Ni mu gihe ingengo y’imari ishyirwa mu burezi yiyongereyeho 2% ikava kuri 14% ikagera kuri 16%.

Aha ni ho Minisiteri y’Uburezi ihera isaba imiryango itari iya Leta kurushaho gufatanya na Leta barushaho kwigisha ababyeyi no kuzamura imyumvire yabo kugira ngo bamenye inshingano zibareba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka