Leta igiye kujya ihemba abarimu bigisha mu mashuri y’incuke

Ubusanzwe abarimu bo mu mashuri y’incuke ya Leta bahembwaga ari uko ababyeyi b’abana bakusanyije amafaranga y’umushahara ariko ngo hari ubwo byagoranaga umwarimu akamara amezi nk’atatu adahembwa.

Leta igiye kujya ihemba abarimu bo mu mashuri y'incuke (Ifoto Internet)
Leta igiye kujya ihemba abarimu bo mu mashuri y’incuke (Ifoto Internet)

Ibyo ngo byatumaga hari abana benshi batiga amashuri y’incuke kuko ababyeyi babo bangaga gutanga amafaranga yagenwe, none ngo ibyo bigiye gukemuka ubwo Leta izajya ibihembera.

Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya, avuga ko mu barimu bashya batangiye guhabwa akazi harimo n’abo mu mashuri y’incuke, bikazatuma n’abana bayagana biyongera, cyane ko intego ari uko muri 2024 abana batangirira kwiga mu mashuri y’incuke bazaba bagera kuri 45%.

Agira ati “Turacyari kure y’iyo ntego kuko tukiri kuri 26%, ariko mu barimu bashya barimo guhabwa akazi harimo 580 bazigisha mu mashuri y’incuke mu gutangira, bakazajya bahembwa na Leta. Ubundi wasangaga ayo mashuri acungwa n’amatorero, amashuri yigenga cyangwa ababyeyi bishyize hamwe akaba ari bo bahemba mwarimu”.

Ati “Ntibihagije kuko abo barimu bahwanye n’amashuri 580 gusa, bikaba byaratewe n’uko hari ibindi bikorwa byatwaye amafaranga menshi nko kubaka, kugaburira abana ku mashuri, icyakora buri uko umwaka uje bazagenda biyongera ari na ko n’abana bagana ayo mashuri bazagenda biyongera. Ibyo biratuma nizera ntashidikanya ko intego twihaye yo kuba twageze kuri 45% by’abana biga mu mashuri y’icuke muri 2024 izagerwaho”.

Umwe mu barimu bigisha mu mashuri y’incuke, Musabyemariya Josiane, avuga ko kuba bagiye gushyirwa ku rutonde rw’abakozi ba Leta ari ibintu byo kwishimira cyane kuko ngo hari amahirwe atabageragaho bikabadindiza mu iterambere.

Ati “Turashimira cyane Leta idutekerejeho, iki ni ikintu gikomeye ku barezi bo mu mashuri y’incuke kuko guhembwa n’ababyeyi akenshi bizamo ibibazo amafaranga akabura ugasanga umuntu ahora mu birarane. Ibyo byatumaga agashahara nubwo kanyuraga kuri konti, banki itakwizera ngo ibe yaguha inguzanyo kuko amafaranga atagira igihe gihoraho abonekeraho, urumva ko byadindizaga umuntu mu iterambere”.

Ati “Iyo gahunda yo guhembwa na Leta nitugeraho bizaduhindurira byinshi mu buzima kuko tuzahita tunabona ubwishingizi mu kwivuza nk’uko abandi barimu ba Leta dukorana baba babufite twe tutabufite. Mbese bizatwongerera imbaraga zo gukora akazi kacu kuko murabizi ko kwigisha abana b’incuke ari umurimo ukomeye”.

Hakizimamana wo mu Karere ka Muhanga ufite umwana wiga mu mashuri y’incuke, avuga icyo cyemezo ari igisubizo kuri we.

Ati “Biradushimishije kuba Leta igiye kujya ihemba abarimu b’amashuri y’incuke kuko byajyaga bingora kwishyurira umwana, naba nabonye amafaranga make nkohereza ku ishuri abakuru undi nkamwihorera. Nibaza ko ubu nta bana bazongera kuguma mu ngo bageze igihe cyo kwiga kuko baziga nta kindi basabwa”.

Abafite abana mu mashuri y’incuke ya Leta bavuga ko bishyura amafaranga ari hagati y’ibihumbi bitatu n’ibihumbi umunani ku gihembwe, icyakora mu yigenga ho amafaranga y’ishuri aba ari hejeuru bitewe n’imiterere y’ishuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Iyi gahunda ni nziza gusa ni uko itageze kuri twese. Ndabasaba ngo mutubarize ko bari bavuzeko abarimu bo mu mashuri y’ inshuke bagiye guhembwa na leta, none mu karere ka Nyanza imyanya yashyizwe ku isoko , abo bahakoraga ( bigishaga inshuke) barirukanywa?

Niyomahoro Mariam yanditse ku itariki ya: 2-08-2021  →  Musubize

Iyi gahunda ni nziza gusa ni uko itageze kuri twese. Ndabasaba ngo mutubarize ko bari bavuzeko abarimu bo mu mashuri y’ inshuke bagiye guhembwa na leta, none mu karere ka Nyanza imyanya yashyizwe ku isoko , abo bahakoraga ( bigishaga inshuke) barirukanywa?

Niyomahoro Mariam yanditse ku itariki ya: 2-08-2021  →  Musubize

Byari bikwiye ikibazo ni uko barobanuye iyo babafata bose

Niyomahoro Mariam yanditse ku itariki ya: 23-01-2021  →  Musubize

Ireme ryuburezi byirirwa bivugwa bihera hasi biratangaje kumva a balimu bamashuli yincuke batahembwaga na Leta mu gihe alibo ntango yuburezi no kuba alibo ahubwo bafite akazi kagoye kadafiye aho gahuriye no kwigisha abatangangiye badasabwa kwitwa hacyane kuko baba bakuriye hariya si nokwga gusa bakora nakazi gakorwa nababyeyi cyangwa abakozi bo mungo ni byiza gusa byaratinze

lg yanditse ku itariki ya: 10-12-2020  →  Musubize

Baravunika cyane ahobwo bagombaga guhembwa Bose kuko imyaka bavunitse no myinshi.ahubwo bazagendera kuki bafata abo 580 .ko Bose batanganya uburambe

Niyomahoro Mariam yanditse ku itariki ya: 23-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka