Leta igiye guha amashuri abanza mudasobwa nshyashya

Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi(REB) kigiye gutanga mudasobwa zo mu bwoko bwa ’Positivo Wise’ ku bana biga mu mashuri abanza, zikazasimbuzwa izari zisanzwe zo mu bwoko bwa XO.

Imashini nshya za Positivo ni zo zigiye guhabwa abanyeshuri bahabwaga izindi nto kuri zo
Imashini nshya za Positivo ni zo zigiye guhabwa abanyeshuri bahabwaga izindi nto kuri zo

REB ivuga ko Leta iri muri gahunda yo kuvugurura politiki y’ikoranabuhanga mu burezi, nyuma y’iyari isanzweho kuva muri 2016-2019 yatumye inzego zitandukanye hamwe n’abafatanyabikorwa batanga mudasobwa ku bana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibikoresho by’ikoranabuhanga muri REB, Aphrodis Kabagamba avuga ko ku ikubitiro uruganda rw’abanya-Brazil rwitwa Positivo BHC rugiye gukora no gukwirakwiza mudasobwa 1,528 mu mashuri abanza guhera mu mwaka utaha wa 2020.

Kabagamba avuga ko mudasobwa za XO zari zahawe abana muri gahunda ya One Laptop Per Child (OLPC), ngo zifite imbogamizi zo kutihuta mu mikoreshereze yazo hamwe n’uburambe bw’igihe gito kitarenza imyaka itatu.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa KT Press, Kabagamba agira ati "Twamaze kugura izi mudasobwa nshyashya, ziratangira guhabwa amashuri mu mwaka utaha wa 2020".

"N’ubwo izo mudasobwa zifite porogaramu n’amasomo ateye kimwe nk’izari zisanzweho, ubona ko zitandukaniye mu kwihuta mu mikoreshereze kandi zo (iza positivo) nta bibazo bya tekiniki byinshi zifite".

Kabagamba avuga ko n’ubwo zimwe muri mudasobwa za OLPC zagiye zibwa izindi zikangirikira mu nzira no mu ngo abana batahamo, ku rundi ruhande ngo zabafashije kugira ubumenyi ku bijyanye n’ikoranabuhanga.

Avuga ko abana batazongera gutahana mudasobwa mu ngo iwabo, mu rwego rwo kwirinda gukomeza kwibwa no kwangirika, ahubwo ngo zizaguma ku mashuri bajye bazihererekanya bose.

Akomeza asobanura ko mu rwego rwo kurinda imashini nshya za positivo kwibwa, zose zagiye zishyirwaho ibimenyetso birimo ikirango cy’Igihugu, ibendera na nimero ziziranga.

Izi mudasobwa za XO zari zarahawe abana muri gahunda ya One Laptop Per Child (OLPC), zari zifite imbogamizi zo kutihuta mu mikoreshereze yazo zikaba zigiye gusimbuzwa
Izi mudasobwa za XO zari zarahawe abana muri gahunda ya One Laptop Per Child (OLPC), zari zifite imbogamizi zo kutihuta mu mikoreshereze yazo zikaba zigiye gusimbuzwa

REB ivuga ko urugero rw’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu burezi rwavuye kuri 10% mbere y’uko mudasobwa zitangwa mu mashuri mu mwaka wa 2008, kugeza ubu abakoresha ikoranabuhanga mu burezi bakaba ari 64% mu mashuri abanza hamwe na 53% mu mashuri yisumbuye.

Kugira ngo bigerweho Leta yatanze mudasobwa zirenga 250,000 mu mashuri 1,624, n’ubwo intego ngo yari iyo gukwirakwiza mudasobwa nyinshi mu mashuri 2,909.

REB ikomeza ivuga ko uretse mu mashuri abanza, amashuri yisumbuye na yo agiye guhabwa mudasobwa za Positivo 4, 662 ziyongera ku 74,537 zahawe amashuri 749 mu 1,414 ari mu gihugu hose.

Kimwe mu byateje imbere ikoranabuhanga mu mashuri yisumbuye nk’uko REB ikomeza kubisobanura, ni ibyumba by’ikoranabuhanga (Smart Classrooms) byatangiye gushyirwaho mu mwaka wa 2016.

Mu bafatanyabikorwa b’iyi gahunda y’ikoranabuhanga mu burezi, harimo Ikigo gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga cya Korea(KOICA)cyatanze inkunga y’amadolari miliyoni eshanu.

Ikigo ’African Institute for Mathematical Sciences - AIMS’ na cyo cyubatse ibyumba by’amashuri 14 mu turere 14 tw’u Rwanda, aho buri cyumba cyagiye gishyirwamo mudasobwa 50.

Banki y’isi na yo iracyarimo gushyira mu bikorwa umushinga wo kwigisha ikoranabuhanga abarimu 3,000 cyane cyane abo mu mashuri abanza n’ibiburamwaka(Maternelle).

REB ivuga ko mu mbogamizi yabonye ubwo yashyiraga mu bikorwa gahunda y’ikoranabuhanga mu burezi, harimo ikibazo cy’uko ibyumba by’ikoranabuhanga byifuzwaga atari byo byubatswe, kubera ko bisaba igiciro gihanitse, ndetse ko ahenshi nta mashanyarazi bafite.

Icyumba cy’ikoranabuhanga ngo cyagakwiye kugira nibura mudasobwa 50 ziri ahantu hagari, icyuma kimurika ku rukuta(projector), ameza n’intebe bihagije ndetse hakabamo isuku kandi hagashyirwamo uburyo burinda urusaku gusohoka.

REB ivuga ko iby’ibanze bikenewe kugira ngo icyumba cy’ikoranabuhanga(smart classroom) gikore neza, ngo byatwara amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 42.

Icyakora bamwe mu bagize amahirwe yo kubona mudasobwa bakazikoraho, ngo barahumutse babona isi kurenza uko bari basanzwe bayizi, bituma bamenya aho bashakira imibereho.

Uwitwa Ndatimana wize muri GS Officiel Butare i Huye avuga ko yakoresheje progaramu za ’publisher’ na ’power point’ ziza kumuhesha akazi akirangiza kwiga amashuri yisumbuye.

Ati “Naje kuba umwarimu nkajya nkoresha izi prograramu mu gukora indangamanota, bikaba byaragabanyije ikiguzi cy’amafaranga ishuri ryatangaga".

Kuri ubu Ndatimana wiga ibijyanye n’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda, avuga ko gukoresha mudasobwa hifashishijwe murandasi byamuhesheje akazi mu kigo cy’Abashinwa cyitwa Sarkar Edu-Care gitanga za buruse.

Ati “Iyo nkitse amasomo mfungura murandasi ngashakisha aho nabona amahirwe, ni bwo buryo nageze kuri aka kazi kampesheje amafaranga y’u Rwanda hafi ibihumbi 300(ni ukuvuga abarirwa mu madolari 300) nahawe n’abantu batatu nafashije kwiga mu Bushinwa".

Ambasade y’Abashinwa mu Rwanda na yo igiye kwiyongera mu bafatanyabikorwa b’u Rwanda muri gahunda y’ikoranabuhanga mu burezi, aho Umujyanama muri yo ushinzwe ubukungu n’ubucuruzi, Hudson Wang yizeza ko bashobora gushoramo imari igera ku madolari ya Amerika miliyoni 30.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka