Leta iriga uko umushahara w’abarimu ba Kaminuza utazongera gutinda
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Ugushyingo 2018, abanyeshuri basaga ibihumbi birindwi barangije mu mashami yose ya Kaminuza y’u Rwanda bakorewe ibirori byo kwakira impamyabumenyi zabo muri Sitade ya Huye.

Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko mu rwego rwo gukemura ibibazo byari muri Kaminuza y’u Rwanda, byagaragaye mu myaka itanu imaze ishinzwe, hashyizweho Komisiyo yo kubishakira ibisubizo, ikarushaho kunoza imikorere yayo.
Iyo komisiyo ngo yashyizeho mu rwego rwo gushakira kaminuza ingengo y’imari (funding model) yatuma abakozi bayo bahemberwa ku gihe, ndetse na buruse z’abanyeshuri bafashwa na Leta zikava ku bihumbi 25 zigashyirwa kuri ku bihumbi 35.
Hashyizweho kandi n’uburyo bwo gukoresha inyubako za kaminuza y’u Rwanda neza, bityo abanyeshuri bari bacucitse i Kigali bakoherezwa mu mijyi yunganira Kigali.
Ni muri urwo rwego umubare w’abanyeshuri bigiraga i Huye wavuye ku bihumbi bitanu bari bahari umwaka ushize, muri uyu mwaka w’amashuri bakazaba barenga ibihumbi 10.

Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente, akaba yasabye Abanye-Huye kuzaha serivisi nziza abo banyeshuri biyongereye ku bahabaga.
Mu rwego rwo guteza imbere ubushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda no guhanga udushya. Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente yanavuze ko hashyizweho ikigega, gifasha abafite imishinga kubona amafaranga abafasha kugera ku ntego zabo.
Yasabye abanyeshuri kuzabyaza umusaruro icyo kigega, ubushakashatsi buvuyemo bukagirira akamaro igihugu cyose, ngo kuko cyashyizwemo agera kuri Miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umubare w’abahawe impamyabumenyi kuri uyu wa gatanu ni 7050, muri bo abagore bakaba ari 63,2%, abagabo bakaba 36,8%.
Ohereza igitekerezo
|
miliyoni 500 ku bushakashatsi ni make cyane pe ibaze niba atageraga ho byari ikibazo gikomeye
Turashyima minister amategeko aba yatanze !
wao!! congratulation bavandi. you did well
Nukuri dushimiye prime minister kandi yarakoze mugufasha abanyeshuri mukubongerera brusee banadufashe zijye zitugereraho igihe Imana ikomeze ibashyigikire mubyo bakora byose kugirango uburezi butere imbere!!!!