Kwivuriza hanze bigiye kuba amateka-Dr. Blassious Ruguri

Umuyobozi w’itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa karindwi muri Afurika yo hagati n’uburasirazuba, Dr. Blassious Ruguri yashimye Perezida Kagame wabahaye ikibanza i Gacuriro, bakaba bagiye kucyubakamo ibitaro biri ku rwego mpuzamahanga.

Dr. Blasious Ruguri aganiriza abari abanyeshuri bahawe impamyabushobozi
Dr. Blasious Ruguri aganiriza abari abanyeshuri bahawe impamyabushobozi

Perezida wa Repubulika yabemereye ikibanza cyo kubakamo ibyo bitaro ubwo yafunguraga Ishami rya Kaminuza ya (AUCA) mu kwezi kwa Nzeri k’uyu mwaka wa 2019, rikazatangira gukora mu ntangiriro z’umwaka wa 2020.

Dr. Pasiteri Ruguri ari nawe muyobozi w’ikirenga wa kaminuza y’abadivantisite b’umunsi wa karindwi muri Afurika yo hagati (AUCA), yasobanuye iby’iyubakwa ry’ibitaro by’icyitegererezo, amaze gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri 671 baharangije muri 2019.

Yagize ati “Niba navuga ko ibyahanuwe bigeze, ariko turi mu gihe cy’indwara nyinshi cyane tutigeze twumva mu mateka yo kubaho kwacu, tukaba rero dukeneye kugwiza abaganga n’abaforomo kuko ubu dufite bake cyane.

Abarangije muri AUCA
Abarangije muri AUCA

Ibyo kujya kwivuriza hanze kw’Abanyarwandabyo turimo kubishyiraho iherezo, bitebe bitebuke, kuko ikibanza Perezida wa Repubulika yari yatwemereye yamaze kukiduha kiri i Gacuriro, ni kinini.

Ibiganiro ku iyubakwa r’ibyo bitaro tubigeze kure dufatanyije na Minisiteri y’Ubuzima, Leta y’u Rwanda irashaka abaganga ba mbere mu mikorere kandi bashoboye, kandi twebwe nk’itorero dushobora kubatanga”.

Akomeza agira ati “Ahantu hose dushyize amashuri y’ubuvuzi ndetse n’ibitaro tuba turi aba mbere.
Murabizi ikoranabuhanga muri Amerika si umukino. Tugiye gutanga serivisi z’ubuvuzi z’intangarugero”.

Uretse gushaka igisubizo cyavuna amaguru benshi bakajya bivuriza hafi indwara zikomeye, ubuyobozi bw’abadivantisite b’umunsi wa karindwi, buvuga ko icyiciro cy’ubuzima ari cyo gishobora kugabanya ubushomeri kuko ngo gikeneye abakozi benshi.

Bamwe mu barangije muri iyi kaminuza kimwe nk’ahandi, bavuga ko mu gihe baba babuze imirimo ijyanye n’ibyo bize, ngo bashobora gukora ibindi bitewe n’uko babona akazi karabuze.

Hari uwagize ati “Jye ndangije ibijyanye no kwigisha ibaruramari, nzasaba akazi ariko nimbura akajyanye n’ibyo nize nshobora no gucuruza”.

Undi urangije ibijyanye n’icungamutungo avuga ko aho kwicara azajya guhinga nk’uko ari wo mwuga utunze iwabo.

Umuyobozi wa AUCA, Dr. Roger Ruterahagusha, avuga ko nta banyeshuri bize muri iyi kaminuza bigeze babura akazi, kuko hari ibigo biza kumusaba abakozi, ariko iyo ahamagaye abaharangije yumva bose barabonye imirimo.

Mu banyeshuri ba AUCA 671 bahawe impamyabushobozi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, (Bachelor’s degree) hamwe n’icyiciro cya gatatu (masters), 163 muri bo ni abize ibijyanye n’ikoranabuhanga ndetse na 45 bize ibijyanye n’ubuforomo.

AUCA ivuga ko kuba abarenga 52% mu bahawe impamyabushobozi bose barabonye amanota y’ikirenga (distinction), ari ikimenyetso kigaragaza ko bazagira imikorere izira amakemwa aho bagiye gukorera hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo Dr. Blassious RUGURI avuze nibyo.Ibyahanuwe birimo kuba nkuko yabivuze.Koko turi mu gihe cy’indwara nyinshi cyane tutigeze twumva mu mateka yo kubaho kwacu nkuko yavuze.Biterwa nuko ibihugu bifite inganda zikomeye byangije ikirere (Air Poluution).Noneho bibyara icyo bita Climate Change,nayo ituma havuka indwara zitabagaho kera.Ariko umuti ntabwo ari ukugira Medical Doctors benshi cyangwa b’abahanga cyane.Kubera ko badashobora gukuraho indwara,ndetse nabo barapfa.UMUTI nta wundi,ni Ubutegetsi bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu,Imana ikayobora isi nkuko Daniel 2:44 havuga.Hanyuma ibibazo byose bikavaho,harimo Indwara n’Urupfu nkuko Ibyahishuwe 21,umurongo wa 4 havuga.Niyo mpamvu icyo Yesu yasabye abakristu nyakuri,ntabwo ari ukubaka universities.Ahubwo ni ukujya mu nzira bakabwiriza ubutegetsi bw’Imana (Matayo 24:14),no gusenga buri munsi basaba Imana ngo itebutse ubutegetsi bwayo.Niyo mpamvu buri munsi tubwira Imana ngo:"Let your Kingdom come" (Ubwami bwawe nibuze).

kamegeri yanditse ku itariki ya: 25-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka