Kwigisha abana niwo murage umubyeyi agomba guha umwana - Madame Jeannette Kagame

Madame Jeannette Kagame arasaba ababyeyi guha abana babo umurage wo kubarihira amashuri, kuko ariwo murage w’ingenzi baba bahaye abana babo.

Madame Jeannete Kagame yasabye ababyeyi guha abana babo uburezi bukwiye
Madame Jeannete Kagame yasabye ababyeyi guha abana babo uburezi bukwiye

Yabitangarije mu karere ka Bugesera kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Ugushyingo 2017, ubwo yifatanyaga n’ikigo cy’amashuri cya Maranyundo Girls School gutaha inyubako nshya zubatswe muri icyo kigo.

Yagize ati “Babyeyi ndagirango mbibutse ko mugomba gukundisha abana banyu ishuri kugira ngo bazabashe guhangana n’umuvuduko w’isi irimo ndetse bikanabaha ububasha bwo gutegura ejo hazaza habo, binabafashe kurerera u Rwanda.”

Madamu Jeannette Kagame kandi yashimiye umuryango w’Abenebikira ucunga iryo shuri, uburyo bakomeje gukora ibikorwa biriteza imbere.

Ati “Hashize imyaka irindwi aba Benebikira bahawe iri shuri ngo baricunge, ibikorwa bakoze n’ibyo gushimya kuko bifasha mu iterambere n’uburezi bw’umwana w’umukobwa.”

Madame Jeannette Kagame yavuze ko uburezi bwiza kuri iki gihe ari wo murage mwiza
Madame Jeannette Kagame yavuze ko uburezi bwiza kuri iki gihe ari wo murage mwiza

Yasabye ababyeyi kandi kurushaho guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri cyane abatararangiza amashuri abanza maze asaba buri mubyeyi ko agomba kugira iki kibazo icye.

Inyubako zatashwe harimo isomero, inzu y’ikoranabuhanga, icyumba cy’ubugeni ndetse na laboratwari byose bizajya byifashihwa n’abanyeshuri.

Umuyobozi w’iri shuri, umubikira Mukamurama Juvenale yashimiye abateye inkunga izo nyubako barimo itsinda ryitwa Maranyundo Initiative ndetse na Madame Jeannette Kagame.

Ati “Iri shuri ritangira mu mwaka wa 2008 ryari rifite amashuri atandatu n’abanyeshuri 60 none ubu dufite amashuri 15 n’abanyeshuri 392, ibi byose tukaba tubikesha ubufatanye n’abandi bantu, ibi bikaba bitwongerera ingufu.”

Madame Jeannette Kagame yanifatanyije n'ubuyobozi bwa ishuri rya Maranyundo gutaha inyubako nshya yuzuye
Madame Jeannette Kagame yanifatanyije n’ubuyobozi bwa ishuri rya Maranyundo gutaha inyubako nshya yuzuye

By’umwihariko Madamu Jeannette Kagame yafashije iryo shuri kubona umuyobora wa internet wihuta kandi ukwiriye icyo kigo cyose, akazakomeza kuwishyura mu gihe cy’imyaka itatu.

Minisitiri w’uburezi, Dr. Musafiri Papias Marimba yavuze ko ibi bikorwa mu rwego rwo gushyigikira uburezi bw’umwana w’umukobwa.

Ati “Ibi birafasha gahunda igihugu cyihaye cyo gutezimbere abakobwa kwitabira kwiga amasomo ajyanye na siyanse ndetse n’imibare, ibyo bigafasha igihugu kurushaho gutera imbere.”

Abambaye ubururu basoje umwaka wa gatatu
Abambaye ubururu basoje umwaka wa gatatu

Yavuze ko byagaragaye ko abakobwa nabo bashoboye kuko imitsindire y’abakobwa biga muri Maranyundo igaragaza ko nabo bashoboye nk’abasaza babo.

Ati “Nndashimira cyane Madamu Jeannette Kagame uruhare agira mu mwigire y’umwana w’umukobwa kuko umusanzu we urimo gutanga umusaruro ku bana b’abakobwa.”

Igikorwa cyo gutaha izo nyubako wabaye n’umwanya wo gusezera ku mfura z’iryo shuri zirangije mu mwaka wa gatatu no mu mwaka wa gatandatu, aho basabwe gukoza kwitwara neza.

Abambaye ibara ry'ubururu nibo barangije umwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye
Abambaye ibara ry’ubururu nibo barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye

Kanda AHA urebe andi mafoto menshi.

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

What a beautiful school and graduation ceremony! I have been helping to support a student called Infurayabo Nadia through Africa New Life Ministries. I was in Rwanda one week after this graduation and very sad I could not be there. Nadia was one of the student speakers at the event! I would love to see that video but I cannot find that on YouTube. Is there a chance I can get access to that video?

Thank you First Lady Kagame for loving and supporting these young ladies. I am very impressed with this school and the level of education Nadia has received. She is well positioned to advance to university! I will continue to support her educational aspirations. God bless Rwanda

Donna Henry yanditse ku itariki ya: 30-11-2017  →  Musubize

Nguwo First Lady u Rwanda rwishimira, bizahoreho maze u Rwanda ruhorane amata ku ruhimbi, abana bo kuyanywa maze bagane ishuri ari imishishe, bige nta birantega Igihugu cyacu kizabone abayobozi babikwiriye bujuje indagaciro zizira icyasha kubera uburere bubereye.

God bless you FL.

Kunda yanditse ku itariki ya: 6-11-2017  →  Musubize

Inama zanyu ziratwubaka nta kindi kintu kizima umubyeyi yakagombye gukorera umwana we usibye kumuha umurage wa mashuri kuko aho azajya hose azamugirira akamaro, mureke natwe duhaguruke tugere mu biturage dukangurire ababyeyo kujyana abana babo mu ishuri

Dativa yanditse ku itariki ya: 4-11-2017  →  Musubize

Nishimira ukuntu 1st family yita ku banyarwanda bose bingeri zitandukanye, u Rwanda tugira umugisha wo kugira abayobozi beza

Muvunyi James yanditse ku itariki ya: 4-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka