Kwigisha abana kwimakaza amahoro bituma aramba mu gihugu

Umuryango Aegis Trust uvuga ko iyo abarezi bahawe ubumenyi mu kubumbatira amahoro na bo bakabugeza ku bana bigisha, bituma ayo mahoro aramba mu gihugu bigakumira imyiryane.

Hatanzwe ibitabo ibihumbi 40
Hatanzwe ibitabo ibihumbi 40

Byatangajwe n’umuyobozi wa Aegis Trust, Freddy Mutanguha, ubwo uwo muryango wahaga Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB), inkunga y’ibitabo ibihumbi 40, bigenewe abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bizabafasha kwigisha abanyeshuri kumenya agaciro k’amahoro bityo bamenye kuyatanga no kuyabumbatira.

Mutanguha yavuze ko umuryango Aegis Trust ufite inshingano zo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, bityo ko igomba guharanira ko amahoro yimakazwa bihereye mu bato.

Yagize ati “Amahoro ni ikintu gikomeye kandi igihugu cyacu hari igihe cyayabuze, muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nka Aegis Trust twifuje rero ko amasomo agamije kwimakaza amahoro n’indangagaciro z’Abanyarwanda ashyirwa mu mashuri akigishwa abana babyiruka bityo na bo bakomeze umurongo wo kwimakaza amahoro”.

Arongera ati “Ibi bitabo rero bifite umusanzu ukomeye kuko byagenewe abarimu kandi bakaba ari bo bamarana umwanya munini n’abana n’urubyiruko rw’Abanyarwanda. Bizatuma abo barimu ndetse n’abana bamenya gutanga amahoro muri bagenzi babo bityo akaramba mu gihugu”.

Abayobozi ku mpande zombi bahererekanya ibyo bitabo
Abayobozi ku mpande zombi bahererekanya ibyo bitabo

Umuyobozi mukuru wungirije wa REB, Angelique Tusiime, yavuze ko n’ubusanzwe ayo masomo yigishwa ariko ko izo mfashanyigisho zari zikenewe.

Ati “Buri mwalimu afite ubushobozi bwo gutanga amasomo agamije amahoro n’indangagaciro, ariko biba byiza iyo umwalimu abonye imfashanyigisho yihariye yifashisha. Ibi bitabo rero bije nk’inyunganizi kugira ngo babashe kubikora neza kurushaho”.

Yongeyeho ati “Nubwo bidakwiye abalimu bose, turimo gutegura uburyo tuzabishyira aho buri wese yabibona mu buryo bw’ikoranabuhanga rya Internet kugira ngo n’uri mu rugo abe yafungura agasoma. Bizatuma ubwo bumenyi bugera kuri benshi bityo buri wese yumve ko guharanira amahoro bimureba”.

Ibyo bitabo ngo byateguwe hifashishijwe bamwe mu balimu, hakaba ngo hari abagera ku 151 bahuguriwe gutanga ayo masomo.

Igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye bo muri REB
Igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo muri REB

Umuyobozi w’umushinga w’Abanyasuwede wita ku iterambere (SIDA) mu Rwanda utera inkunga icyo gikorwa, Clement Kirenga, yavuze ko uwo mushinga uzakomeza gufasha muri iyo gahunda.

Ati “Muri gahunda y’imyaka itanu turimo gutegura izatangira umwaka utaha, ntidushidikanya ko iyi gahunda yo kubaka amahoro arambye tuzakomeza kuyitera inkunga”.

Aegis Trust ivuga ko ibitabo byatanzwe, guhugura abalimu n’indi mirimo bigendanye kugira ngo biboneke byose, byatwaye miliyoni 70 z’Amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka