Kwiga imyuga n’ubumenyingiro birinda urubyiruko ubushomeri

Urubyiruko rwize imyuga n’ubumenyingiro ruhamya ko rutangira kwinjiza amafaranga rukiri mu ishuri ku buryo iyo rurangije kwiga rudashomera, rugashima Leta yashyizeho iyo gahunda.

Abize TVET bahagaze neza mu nganda
Abize TVET bahagaze neza mu nganda

Iyo gahunda ishyirwa mu bikorwa na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) n’ibigo biyishamikiyeho, aho hari amashuri yisumbuye hirya no hino mu gihugu yagizwe ay’imyuga n’ubumenyingiro (TVET), abanyeshuri bagakangurirwa kuyagana hagamijwe kurwanya ubushomeri mu rubyiruko.

Hari kandi n’abiga igihe gito, akenshi bacikirije amashuri cyangwa bayarangije mu mashami atari imyuga, bakajya kwigira ku murimo muri gahunda ya ‘NEP Kora Wigire’, bakarangiza babona akazi mu nganda cyangwa bakikorera bakiteza imbere.

Bamwe mu bize mu mashuri ya TVET, bahamya ko bahisemo neza kuko batangira gukorera amafaranga bakiri ku ntebe y’ishuri, nk’uko bitangazwa na Mahoro Pierrot Costa, umwe mu itsinda ry’abana bize ikoranabuhanga (IT) barangije bishyira hamwe ari batatu bakora kompanyi bise ‘Capecast Group’.

Agira ati “Mu ishuri twize ibintu bitandukanye by’ikoranabuhanga, turi mu mwaka wa nyuma muri 2017 ni bwo twishyize hamwe, dukora urubuga rwo kwimenyekanishirizaho. Abantu batangiye kudushaka, tukabakorera gahunda za mudasobwa, gukora izapfuye, dukora web sites, amavideo n’ibindi kandi biratwinjiriza”.

Ati “Ntituratangira kubona amasoko menshi kuko tucyiga, ariko hari ibyo dukora ku buryo nko mu kwezi twinjiza ibihumbi 100 bikadufasha tutavunnye ababyeyi. Icyo ni cyo cyiza cya TVET kuko umuntu atangira gukirigita ifaranga akiri ku ntebe y’ishuri, ngashimira Leta yashyizeho iyi gahunda ituma tuticara dutegereje akazi ahubwo tukakihangira”.

Obed Niyibizi na we wize ‘Computer Sciences’ mu yisumbuye, ubu akaba akuriye kompanyi bise Isange Group igizwe n’abantu barindwi, aho bakora ibintu bitandukanye by’ikoranabuhanga birimo ‘Application’ ishyirwa mu matelefoni ifasha abantu kugura amatike y’ibitaramo batavuye aho bari.

Abize ikoranabuhanga bahamya ko biborohera kwihangira imirimo
Abize ikoranabuhanga bahamya ko biborohera kwihangira imirimo

Ati “Twakoze urubuga twise ‘wivunika.com’ ku buryo umuntu areba kuri telefoni ye akabona ibitaramo bizaba akaba yahita agura itike akoresheje Mobile Money. Ibyo byatangiye kuduha amafaranga ndetse n’ubu dufite ikiraka cy’abategura ‘Silent Disco’ (akabyiniro katagira urusaku), kwiga imyuga ni ingenzi”.

Muri ayo matsinda yombi, abo bana bahamya ko nta gahunda bafite yo gusaba akazi, amafaranga make make binjiza ngo abafitiye akamaro kuko buri wese ubu yiguriye mudasobwa igendanwa akoresha, iri hagati y’ibihumbi 300 na 500 babikesha ibyo bakora, bakanakangurira n’urundi rubyiruko kwitabira amashuri ya TVET.

Umwuga wo gufotora na wo utunga abawize

Abasore n’inkumi bize gufotora, gukora amavidewo no kuyatunganya, bishyize hamwe ari 10 bakora koperative bise ‘Silverback Studio’, bemeza ko bibafitiye akamaro nk’uko Alexis Ndemezo ukuriye iyo koperative abyivugira.

Agira ati “Nakuze nkunda ibintu by’amavidewo ari yo mpamvu ndangije kaminuza nahise nshaka aho mbyiga. Mbere nabonaga abakora ibyo gufotora ari abantu batabyize icyakora bikabatunga, ariko naje kumenya amateka y’ab’ahandi byakijije cyane ni ko kubishyiramo imbaraga.

Ubu jye na bagenzi banjye twakoze koperative, tubona ibiraka kandi twizeye ko imbere ari heza kurushaho ku buryo tudateze kujya mu basaba akazi. Hari ibigo bitandukanye turimo kuvugana byiteguye gutanga amafanga tukabikorera akazi kuko twamaze kwizerwa”.

Iyo koperative ngo yatangiriye ku dufaranga duke abanyamuryango bagendaga bakusanya, bagakodesha ibikoresho bajyana mu biraka ariko na bo ubu hari ibyo bamaze kwigurira.

Nadine Ikirezi Nkurunziza, umwe mu banyamuryango b’iyo koperative wize gufotora, avuga ko ari umwuga uzamutunga nubwo nta bindi yajyamo.

Ati “Uyu ni umwuga nemeza ko wantunga kuko hari benshi nabonye utunze kandi nkanjye ubikora kinyamwuga nizeye imbere heza. Ikindi nabigiyemo ngamije no kwereka abandi bakobwa ko gufotora atari umwuga w’abahungu gusa nk’uko hari ababivuga, igikuru ni ugutinyuka”.

Abize TVET bafite byinshi barusha abandi mu nganda

Aba barakoresha imashizi yandika ku myenda igakora n'ibirango
Aba barakoresha imashizi yandika ku myenda igakora n’ibirango

Mu nganda zitandukanye zo mu Rwanda cyane cyane izikora imyenda, hakora urubyiruko rwize ibitandukanye ariko rwiganjemo abize muri TVET.

Aba bakaba ari indashyikirwa, nk’uko byemezwa na Richard Rutayisire, umuyobozi w’uruganda ‘Vision Garment’, ruri mu gace kahariwe inganda i Masoro.

Agira ati “Mu ruganda tuba dufite ibice abakozi bakoreramo bakora imyenda (Production lines), abize nk’ubudozi muri TVET nubwo babaga badafite imashini nk’izo mu ruganda, usanga bakora neza kandi bihuta. Hari byinshi barusha abandi nubwo tuba twabahuguriye hamwe”.

Bakora imyenda yajya ku isoko mpuzamahanga
Bakora imyenda yajya ku isoko mpuzamahanga

Ati “Ni no muri abo akenshi duhitamo abayobozi b’abandi kuko ubona basobanukiwe cyane. Muri bo hari abo twohereje mu Bushinwa kwihugura baragaruka, abo bazi icyo gukora ku buryo numva nta munyamahanga dukeneye. Iyo gahunda Leta yashyizeho ya TVET turayishima cyane”.

Muziranenge Immaculée ukora muri urwo ruganda, yize amashanyarazi mu mashuri yisumbuye ariko ajya no muri TVET yiga ubudozi, none ubu ngo yishimiye ko byamuhesheje akazi.

Ati “Nize kudoda mu ishuri hanyuma ngira amahirwe yo kuza hano mu ruganda barampugura mu mezi ane none ubu narabimenye. Nshobora kudoda ishati, ipantaro, ijipo n’ibindi kandi imyenda dukora ijya ku isoko mpuzamahanga. Nishimira rero ko namenye umwuga ndetse n’uruganda ruhita rumpa akazi nkaba nitunze”.

Olivier Vuguziga bakorana na we ati “Nize ibijyanye n’icungamari mu yisumbuye na kaminuza ariko mpitamo kongeraho umwuga. Ubu nzi kudoda umwenda uwo ari wo wose, uruganda rwampaye akazi nyuma yo kumpugura, ndahembwa nkigurira icyo nkeneye ku buryo numva ntaho nzongera guhurira n’ubushomeri kubera umwuga”.

Abo bombi bahamya ko ubu biteguye kuba bakwikorera kuko bafite ubumenyi butandukanye, bagatanga akazi aho kugasaba.

Abize umuziki ku Nyundo na bo birabatunze

Abize umuziki ku Nyundo muri gahunda ya TVET, bavuga ko ari amahirwe bagize kuko ari umwuga ubatunze, hakaba hari abishyize hamwe bagashaka amasoko mu bitaramo binyuranye ndetse n’abakora ku giti cyabo.

Bill Ruzima warangije muri 2018 akaba yikorera ku giti cye, avuga ko ari amahirwe yagize kuba yarize umuziki kuko ngo yiyumvagamo iyo mpano kuva kera ubu bikaba bimutunze.

Ati “Ndatumirwa mu bitaramo bitandukanye, hari abo dufitanye amasezerano nkabaririmbira bakanyishyura, icyo gihe mpita nkoresha abandi twiganye, twese tukabona amafaranga. Nabyize mbikunze kandi ndabona imbere ari heza kuko ubu ari byo bintunze nubwo nkiri mushya mu mwuga”.

Bill Ruzima yemeza ko umwuga wo kuririmba umutunze
Bill Ruzima yemeza ko umwuga wo kuririmba umutunze

Ati “Sindagera kuri byinshi, ariko ndimo gutegura album yanjye ya mbere izasohoka mu kwa mbere, kandi ubushobozi bwo kuyikora mbukura mu byo nkora nkaba mbyishimira. Ndashima rero Leta yatumye impano yanjye igaragara kandi kinyamwuga, ni politiki nziza iturinda gushomera”.

Uretse iyo myuga, hari abiga ubukanishi, gutunganya imisatsi, gukora amazi, kubaza, ubwubatsi n’ibindi, bose bemeza ko nta wize umwuga ushomera kuko aba akenewe ku isoko ry’umurimo, bagashimangira ya mvugo igira iti ‘Nta mwana w’umufundi ubwirirwa ngo aburare’.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga ku myuga muri Afurika (CAPA) muri Kanama uyu mwaka, yavuze ko imyuga n’ubumenyingiro ari ipfundo ry’iterambere.

Ati “Twemera ko imyuga ari ipfundo ry’iterambere ry’ubukungu, ni yo mpamvu muri gahunda yacu y’iterambere rirambye, 2017-2024, twiyemeje kongera abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyingiro bakava kuri 31.1% nk’uko byari muri 2017 bakagera kuri 60% muri 2024. Ibi ni byo bizakemura ibibazo byabaga ku isoko ry’umurimo”.

Leta yashyizeho gahunda zitandukanye zo kwiga imyuga n’ubumenyingiro haba mu mashuri nk’aya TVET, IPRC, gahunda ya ‘Igira ku murimo’, NEP Kora Wigire n’izindi, byose bikaba bifite intego yo gufasha Abanyarwanda kubona imirimo, cyane ko Leta yiyemeje ko buri mwaka hazajya hahangwa imirimo mishya irenga ibihumbi 200.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Twishimira uburyo teta imenya abababaye akabashakira imibereho turabyishimiramubyukuri kandinatwe nkurubyirukoturabikunda cyane dukomezaAmabwirizayareta yokwirinda covid-19 murakoze

Patrick Dusengimana yanditse ku itariki ya: 22-07-2021  →  Musubize

Twishimira uburyo teta imenya abababaye akabashakira imibereho turabyishimiramubyukuri kandinatwe nkurubyirukoturabikunda cyane dukomezaAmabwirizayareta yokwirinda covid-19 murakoze

Patrick Dusengimana yanditse ku itariki ya: 22-07-2021  →  Musubize

kugirango umuntu ajyane yo umwana yigeyo bisaba iki

MUREKATETE MARIE yanditse ku itariki ya: 16-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka