Kutagira Konti mu Mwalimu Sacco bituma abakosora ibizami bya Leta batinda guhembwa

Nyuma yuko abarimu bakosora ibizamini bya Leta bahembwe bitinze kandi bararangije gukora akazi uko babisabwa, bavuga ko byaba byiza ubutaha bahembwe mbere yo gukosora.

Abarimu bakosora ibizamini aba banyeshuri bakora bahamya ko batinda guhembwa
Abarimu bakosora ibizamini aba banyeshuri bakora bahamya ko batinda guhembwa

Abo barimu baganiriye na Kigali Today, bavuga ko mu masezerano bagirana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB), bagomba guhabwa amafaranga ya ‘avance’ yo kwifashisha mu gihe baba bari gukosora ariko ngo si ko byagenze muri uyu mwaka ushize.

Umwe muri bo wakosoreye ku kigo cy’amashuri cya APRED Ndera muri Gasabo, avuga ko amafaranga ibihumbi 100RWf ya ‘avance’ yo gukosora yamugezeho yararangije ako kazi.

Agira ati “Amafaranga yangezeho baraye bari butangaze amanota y’ibyo twakosoye. Birabangamye kuko mu gihe twakosoraga hari ibyo umuntu yakeneraga ntabibone, igikomeye kikaba mu gihe cyo gutaha kuko kubona itike icyura umuntu byari ingorabahizi.”

Mugenzi we wakosoreye kuri Kagarama Secondary School ati “Avance ni amafaranga umuntu ahabwa mbere y’igikorwa. Niba batari buyaduhere igihe bazajye babitubwira mbere umuntu amenye uko azishakaho ibyo azakenera.”

Undi ati “Nk’ubu naje ntacyo nsize mu rugo mu gihe bari batwijeje ko tuzatangira baduhaye ‘avance’. Ababishinzwe babikosore bityo umuntu akore akazi atuje.”

Yongeraho ko mu byumweru bisaga bibiri bamaze bakosora, bahoraga babwirwa ko amafaranga yageze kuri konti zabo ariko bajyayo bagaheba barinda bataha batayabonye.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Isaac Munyakazi akangurira abarimu bose kugira konti mu Mwarimu SACCO kuko ngo ari ho hihutisha amafaranga yabo.

Agira ati “Amafaranga yose ya ‘avance’ y’abarimu bakosoye ibizamini yasohokeye igihe. Abavuga ko bayabonye bitinze n’abadafite konti mu Mwarimu SACCO.”

Akomeza avuga ko inama bagiriwe nibayubahiriza icyo kibazo kitazongera kubaho kuko icyo kigo ari Leta yakibashyiriyeho ngo kibakemurire ibibazo.

Icyo kibazo cyo kutishyurirwa igihe, abo barimu bakigaragaje habura iminsi mike ngo MINEDUC itangaze amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Amafaranga yo yatugezeho nubwo yaje atinze! ariko abarimu batanze account ziri muri Mwarimu sacco nibo bayabinye nyuma y’abandi!

Kwizera yanditse ku itariki ya: 11-01-2018  →  Musubize

jye se ko ntarayabona abandi bayakuye he? Usinya clearance ko wahawe avance kdi utarayabona ukamara n’ibyumweru utarayabona?

Athanasius yanditse ku itariki ya: 10-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka